7.1 C
New York
Wednesday, March 22, 2023

Buy now

spot_img

SHADDYBOO YATEWE INDA KUBERA GUKUNDA IFOTO

Umunyuamideli akaba n’umushabitsi Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo mu myidagaduro yo mu Rwanda, yahishuye uko uwahoze ari umugabo we bahuriye kuri Facebook amushukisha amafoto.

Ubwo yari mu kiganiro n’abakoresha Twitter, Shaddyboo wari umwe muri bo ndetse ari n’umutumirwa, yamennye amabanga ye na Meddy Saleh atarigeze avugwa ku rukundo rwabo.


Uyu mugore w’abana babiri wabanaga na Meddy Saleh, kuri ubu akaba ari mu rukundo n’umunyarwanda uba muri Kenya, yavuze uburyo Meddy Saleh bahujwe na Facebook amufotora.

Muri iki kiganiro kandi Shaddyboo yavuze ko Meddy Saleh bamaze gukundana yamufotoraga akanga kumuha amafoto bitewe n’uko yamufuhiraga akaba yaratekerezaga ko nayamuha akayasangiza abandi basore bazamutwara.

Yavuze (Shaddyboo) ko yari umunyamideri ukunda amafoto, Meddy Salah amubwira ko azajya amufotora dore ko asanzwe ayobora amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda.

Byageze aho bemeranya no kubana nk’umugabo n’umugore maze Shaddy Boo akimara kuba umugore wa Meddy Salah, ntiyongera kuzajya amufotora.

Uku kwanga kumufotora Shaddyboo yavuze ko ’’yangaga ko amafoto yanjye yajya hanze maze bakantwara, bituma nanjye mwanga kuko ibyo nari mukurikiyeho yari atakibikora, dutandukana maze kubyarana nawe abana babiri.’’

Shaddy Boo na Meddy Saleh bahoze babana nk’umugore n’umugabo ndetse bafitanye abana babiri. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 ni bwo byatangiye kunugwanugwa ko Meddy Saleh n’umugore we bari gushaka gatanya nk’umuti w’ibyo batumvikanyeho nyuma yo kurushinga.

Related Articles

Stay Connected

0FansLike
3,741FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- Advertisement -spot_img

Latest Articles