7.1 C
New York
Wednesday, March 22, 2023

Buy now

spot_img

UMUTIMA WA MUSHIKI W’UMUNTU Episode 6

Episode 6

Muganga aba aramukuruye amaguru ye ayerekeza imbere arebana n’agatebe twe twari twicayeho atangira kumukuramo imyenda yose numva ntewe isoni z’uko ntumye ubwambure bwa mushiki wange bubonwa n’abagabo babiri atazigera amenya. Sinzi akuma yafashe amwinjizamo numva mu mutima ndahindutse, numva mbaye neza nk’uko nari merewe umunsi mbura mukuru wange. Nabyiyumvisemo nk’aho ari ibintu byari bibaye uwo munsi, ahari impamvu nabyibukaga neza ni uko uwo umunsi mbura mukuru wange twari kumwe.

Hari mu minsi mike intambara irangiye icyo gihe hari umutekano muke abantu bose wabonaga bafite ubwoba ko yakongera ikaba abandi barabaye ibiharamagara kuko bumvaga ntabikomeye bizaza birenze ibyo banyuzemo. Ahari nkeka ko mukuru wange na bagenzi be ari uko biyumvaga, uwo munsi mukuru wange yari yashatse kunyereka uburyo bashabika ibyo kurya mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo. Twagiye mu ijoro tumaze kurenga umupaka tugatangira gutambagira imirima y’abandi numvise ari ibintu biteye ubwoba, ariko kubera ko nabonaga mukuru wange we bisa naho ari mu kwe ngerageza kubwikuramo. Twaje kubura ibyo twashakaga burinda budukeraho tukiri mu mirima y’abandi, twanze gusubira mu Rwanda habona ibyo twari tumaze kubona tubihisha mu irimbi tujya kuzerera mu gasoko kari hafi aho. Icyakora ntabwo hari hafi nk’uko ubitekereza kuko byadutwaye amasaha atatu kuhagera. Gusa nkurikije ibyari byatubayeho mu mutima numvaga uwo munsi utaza kugenda neza. Numvaga uko byagenda kose hari ikidasanzwe kiza kuba. Ntibyatinze mukuru wange yaje kunyibira ikabutura yo kwambara kuko ku myaka icumi nari ncyambara igipira cyonyine mo imbere nta kindi kintu kirimo. Baje gukeka ko yayihishe mu gafuka yari afite bagiye kumusaka ariruka mwiruka inyuma nge bamfashe ntararenga na metero mirongo itatu. Aba mbere bari batangiye kunkubita, umucuruzi mukuru wange yari yibye angirira impuhwe ababwira ko atari nge. Ngiye kugenda arandeba avuga mu kirimi cy’iwabo mbibona mu ishusho ya Yesu abwira Mariya wari maraya ngo: “Genda ariko ntuzongere gukora icyaha.” Nahise nsubira mu gihugu cyange nyura aho twanyuze sinatekereza no gutwara ku byo twari twabonye kubw’amahirwe sinahura n’abasirikare. Gusa uko nagendaga numvaga mu mutima nshobora kuba ntandukanye na mukuru wange burundu. Ni nako byaje kugenda kuko nyuma y’iminsi ibiri ibyo bibaye abasirikare bazanye umurambo we mu gace k’iwacu bavuga ko bawutoraguye ku mupaka.

SEE MORE JOBS NEWS

Related Articles

1585 COMMENTS