7.1 C
New York
Wednesday, March 22, 2023

Buy now

spot_img

Chris brown murukundo n’umunyarwandakazi

Nkunda Atete Nathalie wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi mu myidagaduro nyarwanda nk’umwe mu bakobwa bagira urwenya rutangaje, yaciye amarenga yo kuba mu munyenga w’urukundo na Chris Brown.

Bitabaye rwa rwenya amenyereweho, Atete Nathalie nta kabuza abanyarwanda bakwitega amashyo y’ibwotamasimbi nk’inkwano y’umuhanga mu muziki, Chris Brown.Ibi byazamuwe n’amafoto Atete yasangije abamukurikira harimo iyo ari mu biganza byifuzwa n’inkumi nyinshi n’igituza cya rudasumbwa Chris Brown.Nyuma yo kuyishyira hanze, ibihumbi by’abafana bamukurikira bagaragaje gutungurwa ari na ko bamwifuriza ibyiza. Uwitwa Juan Paullo we yagaragaje ko atabyiyumvisha ko ari kumwe na Chris Brown.Paullo ati:”Oya se uyu ni Chris Brown Atete.” Undi na we amusubiza atazuyaje ati: ”Yego ni umukunzi wanjye.” Bamwe bakomeje kubarata ibyiza, abandi bamusaba kuzahora abazirikana nagera kure.Mu minsi yashize, Atete yasangij abamukurikira amafoto arimo n’iyo ari i Hollywood ku musozi w’imyidagaduro ahatunganyirizwa filime n’indirimbo zihiga izindi ku isi.Atete asanzwe azwi cyane mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Tik Tok aho asangiza abamukurikira amashusho mato aba yigana amajwi y’ibyamamare abihuza n’uko yitwara.Nubwo nta video akora ngo ibure gukundwa, iyo yakoze yigana Shaddyboo w’ahaza ni yo yamamaye cyane .Kuri ubu uyu mukobwa abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yiga ibijyanye n’Itangazamakuru.

Atete mu biganza bya Chris

Atete yatangaje ko ari mu rukundo na Chris BrownAsanzwe azwi mu rwenya nubwo yifuza kuzavamo umunyamakuru mwiza

Related Articles

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
3,741FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- Advertisement -spot_img

Latest Articles