umutima wamushiki w”umuntu Episode 2

0
7

Episode 2

Nkimara kwinjira yahise anyaka umutobe wa Nyirangarama nari mfite mu biganza, wari ugezemo hagati ku buryo yatekereje ko naje ndimo kunywaho. Gusa iyo aza kumenya ibyo nashizemo uretse no kunsoma ntiyari kunsekera na gato akimbona. Yahise atangiza ikiganiro ati: “Icyo nkundira umuvandimwe ni uko abizi ko ntakiva mu rugo, ndabona anzaniye icyo kunywa.”

“Ndabizi ntaraba umuvandimwe ni wowe wabinkoreraga, ubu nyine ni ukwitoza inshingano za musaza w’umuntu.” aba ashize ku munwa aragotomera numva mu mutima nifuje ko yamenya ikinzanye akanyirukana, ariko byasaga n’ibyarangiye aho byari bigeze nta gusubira inyuma kwari kuhaba. Yavanye ku munwa arandeba ngira ngo yabiketse, arangije ati: “Ese ko utameze neza? André ibyabaye byarabaye nta mpamvu yo guheranwa n’amateka. Twishimire ibihe byiza twabigizemo dukuremo isomo ubundi ubuzima bukomeze. Birantangaza ukuntu uba wabaye, ibintu byakurenze nk’aho ari wowe utwite iyi nda. Ba umunyembaraga nk’uko byahoze André, nahoraga nkubwira ko hari ibikomeye utarahura na byo kandi ibi si byo bikomeye bya nyuma uhuye na byo. Ubuzima bubereyeho kutwigisha iyo utabaye intwari ngo bikongere imbaraga bugusiga inyuma ugasigara urizwa n’amateka.” Nibajije niba ibyo avuga bindi bikomeye bizambaho ari ibyo nari ngiye gukora, kuko nari nziko nta bindi bikomeye bizarenga ibyo, mba ndamwenyuye ndangije ndamusubiza: “Nkunda ukuntu witereye, umeze nka papa neza nawe yiyigishije kutarenza umunsi ababaye.” Mbona arebye hasi binyereka ko n’ubwo yarimo agerageza kubyibagirwa atari yakakiriye ko duhuje papa. Mba ndakomeje nti:” waretse iyi nda tukayikuramo? Kumubyara ni ukumuhemukira we ubwe.”

“Navuganye n’abaganga, bambwiye ko hari amahirwe make y’uko umwana azavuka yuzuye nta kibazo afite, rero ndashaka kwizerera muri ayo mahirwe make.”

“Tuzasobanurira iki umwana uzavuka?” Ni bwo nabonye ko twakomeje guhagarara imbere y’ibaraza ry’inzu nagize ubwoba ko umuti ushobora kumufata akiri aho ibintu bikankomerana, mba mufashe akaboko mukurura arimo ansubiza ngo: “Nawe aziga kwakira amateka y’ababyeyi be, nta yandi mahitamo azaba afite.” Mpita nicecekera sinagira icyo musubiza akimara kwicara mu ntebe zo mu ruganiriro aba arambwiye:

“Ariko iyi jus ‘umutobe’ yawe yarimo iki ko numva ntangiye gucika intege?”

“Cyangwa ntiwasinziriye mu ijoro?”

“Nta n’icyasinziriye nkange.”

Uko yavugaga ni ko nabonaga arwana n’ibitotsi bidatinze aba arasinziye. Iyo ni intambwe ya mbere nari nteye ubundi mpita muterura mujyana mu cyumba cye twari twarararanyemo inshuro ntashobora kubara. Nkigezemo ni bwo natekereje impamvu Delice ari kurwana n’uko iyo nda itavamo. Yishinjaga amakosa kuko ariwe wari warazanye igitekerezo ambwira ko ubwo ntaritegura kuba nabana nawe twakwibyarira akana ibindi tukazabipanga nyuma. Igitekerezo nanze mubwira ko noneho bitazarenza umwaka tutabanye, ariko kuko bitari ubwa mbere nari mubwiye ko bitazarenza umwaka ahitamo kuyitwita ntabizi. Nkimugeza mu cyumba naricaye nkomeza kwitegereza uwo mwiza waruse bose, inenge namubonagaho yonyine ni uko yari mushiki wange wari undyamye iruhande, nibona natangiye kumukora ku itama, nibuka ukuntu nayakoragaho turi gusomana. Ni ibintu bitari kuzongera kubaho kuko noneho nari maze iminsi menye ko ndi musaza we.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here