
Episode 1
“Imbabazi zibereyeho kubabarira umutima wibabariye”
Nahoraga nibwira ko nize amasomo yose y’ubuzima kubera ko numvaga ubuzima bwose bubaho narabubayemo. Numvaga nta kintu gishobora kumbaho ngo kimbabaze kuko numvaga nta cyaza kirenze gufungwa gutotezwa, kubura abawe, kwiba n’ibindi byinshi byari byarambayeho. Numvaga nta n’icyaza ngo kinshimishe birenze kuko nizeraga ko ibyishimo birenze ubihabwa no gutsinda ibikubabaza, ariko nari maze iminsi mike cyane menye ko nibeshye. Muri iyo minsi ubuzima bwari bumaze kunyigisha ikintu gikomeye. Ubwo nari mu nzira ngenda nari mbizi ko bugiye kunyigisha ikindi kintu gikomeye: nari ngiye kwiga kwica, kwica uwo wagakundishije umutima wawe wose, nari mbizi ko nyuma yo kubikora ndagira umubabaro urenze uwo ibyo nanyuzemo byose byaba byaranyumvishije ariko ntayandi mahitamo nari mfite.
Ni irindi somo nari niteguye kwiga. Amata Delice yari atuye mu makoro mu mudugudu wari utuje cyane nari mbizi ko mu baturanyi nta muntu n’umwe bavugana bityo nta kintu cyari kubangamira na gato gahunda nari ngiye gukora. Nageze ku gipangu ndakomanga aza kumfungurira akimbona aramwenyura ansoma ku munwa nibaza impamvu we ibyabaye bitamuhangayikishije na gato kuri we byari nk’ibintu bisanzwe. Ubusanzwe kubera inseko ye nziza yaransekeraga nkibagirwa ibibazo byose nabaga mfite. Ntiyari mwiza gusa inyuma, yari malayika mu bantu uwari waramwise Amata ntaho yari yaribeshye. Muri iyo minsi nicuzaga icyatumye menyana na we. Naje nje kwangiza ubuzima bw’uwo muziranenge, nari isazi yitereye mu mata.
Nitangiriro ntuza cikwe