Episode 5
Mba ndamukupye nongera kwerekeza amaso kuri mushiki wange nari narakunze byo kwitangira ariko nkaba nari ngiye kumutwara ikintu cy’agaciro mu buzima bwe. Nibazaga impamvu agifata muri ubwo buryo kandi kuri nge ari nk’ishyano twikururiye bikanyobera. Namusomye ku gahanga ndangije ndasohoka ntangira kwizengurutsa mu nzu mpengereza hanze ko nta muntu ushobora kuba yanyinjiranye simubone. Uko nagendaga mpengereza hanze mu madirishya no ku muryango nongeye kwibuka ukuntu nari mpagaze ku muryango w’inzu y’iwacu mu cyaro ababyeyi bacu binjira, binjiye amasura yabo ateye imbabazi, mu maso byagaragaraga ko ibyo bamaze kuganira atari byiza kuri nge n’uwari umukunzi wange, maze papa aba amfashe akaboko anjyana mu cyumba cyabo tukigezemo mpita nicara ku buriri ntega amatwi nk’umuntu wari utegereje kubwirwa inkuru yari kumara amasaha icumi. Ariruhutsa aratangira ati:” Hari ibintu twabahishe kuko twabonaga atari ngombwa ko mubimenya ariko ndabona nta yandi mahitamo muduhaye”
“Delice turavukana, mwaje kumuha Kami ngo amubarerere mubonye nta bushobozi bw’uko mwaturera turi bane, ni ibyo byonyine?”
“Ooooh no, oya André ceceka unyumve.” Ariruhutsa abona ntacyo mvuze uretse gukomeza kumwitegereza gusa arangije arakomeza ati: “Bishobora kuba bikomeye kurenza uko ubitekereza.”
Yarabibonaga ko ibyabaye byose nge mbifata nk’aho ari amakosa ye. “ Ni ko kumbwira ati: “André uraremerewe ndabyumva, ibi ntawari ubyiteze kandi nawe urabizi ko ntawe udakora ikosa mu buzima. Nakoze amakosa ariko na nyoko ntiyabyitwayemo neza, kandi ibyo twakoze ni ibintu byaba kuri buri wese. Byaba byiza unteze amatwi utanshira urubanza.” Aceceka akanya nange nti: “Ndakumva mbwira.”
Aratangira ati: “Uyu Kami, yaje muri Vunga hamwe twari dutuye aje gukora kuri Komini mu by’uburezi. Kubera ko nari umwarimu, twamenyanye aje gusura ikigo cyacu, umunsi ahagera bwa mbere, umuyobozi ntiyari uhari biba ngombwa ko ari nge umuhagararira, nsubiza ibyo yashakaga kumenya byose. Icyo gihe nakundaga kujya kuri Komini cyane kuko nari mpagarariye abanyamuryango ba banki y’abaturage. Uko nahageraga akenshi twarabonanaga tukaganira. Byageze aho rimwe na rimwe nkahinyuza ariwe ngiye gusuhuza gusa. Sindibukubwire uko byagenze ngo twisange twakundanye, kandi ntunanyumve nabi ngo utekereze ko ntakundaga nyoko kuko icyo gihe ntibyari igitangaza kuzana abagore babiri kuko data we yari afite barindwi…”
“Nawe wumvaga ukwiye kugera ikirenge mu ke nibura ukazana uwa kabiri?”
Yabaye nk’utumvise icyo kibazo nari mubajije yikomereza inkuru: “Icyankuruye kuri Kami nkeka ko ari uko yari afite amashuri n’akazi keza nyoko atagiraga ari nabyo byatumaga numva mukunze kuruta nyoko. Gusa si ko byari bimeze, hakiyongeraho ko nari mbafite wowe na mukuru wawe wagiye ndetse na mushiki wawe icyo gihe wari ufite imyaka ine. Mushiki wawe afite umwaka umwe. Ndakeka atari ubwa mbere wumvise ko yavukanye n’impanga igapfa mu ivuka, abaganga bakatubwira ko byaba byiza nyoko atongeye gutwita kuko byamugiraho ingaruka zishobora no kubura ubuzima. Numvaga nkeneye abandi bana nka babiri, rero nyuma yo gusohokana kenshi naje kurara iwe rimwe nisanga namuteye inda nyuma yo kumbwira ko atwite niho namubwiye ko mfite umugore, biramubabaza ko namubeshye gusa kuko nta yandi mahitamo yari afite twaje gushakira umuti ikibazo hamwe. Mushakira inzu hafi n’aho twari dutuye mbwira nyoko uko bimeze biramurakaza cyane, ariko sinitaye ku burakari bwe ahubwo natangiye kumwubakishiriza aho twari dutuye inzu. Nyuma y’amezi make ageze mu gace twari dutuyemo inkuru zatangiye kuvugwa ko hari umurozi waje mu karere, hirya no hino ukumva ngo uduhene twapfuye, ahandi ngo basanze imbeba zapfuye kera ari nyinshi mu gikoni cyabo, ahandi ngo bataye amabyi mu ruzitiro byose bikagerekwa kuri Kamayirese. Nyoko yatangiye kunyumvisha uburyo Kami yampaye inzaratsi ntangira kumva ntakimukunze. Nyuma ni bwo baje gukora inama ya nyumbakumi abaturage bose bemeza ko Kami agomba kwirukanwa muri ako gace. Nta handi yari kujya hafi aho kuko hose bari kumva ko yirukanywe aho yari atuye kubera ko ari umurozi. Abonye ko nta yandi mahitamo asubira iwabo i Kigali. Ibyo byose naje kumenya ko ari nyoko wishyuye umuntu ngo ibyo byose bibashe gushoboka ngo Kami agende.” Numvise ngiriye impuhwe Kami ariko siniyumvishaga uburyo mama umugore w’umutima mwiza wenyine nari nzi kuri iyi si ashobora kuba afite amateka yanduye nk’ayo. Mba mbwiye muzehe nti: “Umenya ko ari mama? Oya wimubeshyera ntiyabikora!” Ati: “Ni we wabinyibwiriye.” Narimo mureba nk’aho inkuru arimo kumbwira ayihimbye ako kanya ariko ntibyatuma nshika intege kubera ko nari nkeneye noneho kumenya ukuri uko kwaba kubabaje kose. N’ubundi ntacyari kumbera umutwaro kiruta kumva ko naryamanye inshuro zirenze imwe na mushiki wange. Data arakomeza ati: “Nge na nyoko twakomeje kubana nk’aho ntacyabaye hagati yacu. Hashize iminsi ubwicanyi (yashakaga kuvuga Jenoside yakorewe abatutsi, ariko nk’abandi baturage benshi yari agitinya kubivuga mu izina) bwari bwaratangiye ahandi bugera ino. Nyoko n’umuryango we bari mu bahigwaga muri icyo gihe cya Jenoside. Nanze kubahisha mu rugo kuko bitari gutinda ngo bahagere, mbajyana kwa mama wasaga n’aho atuye wenyine. Ntiyari ashyigikiye ibyari biri kuba n’ubwo mu muryango hari abari batangiye kwijandika muri ubwo bwicanyi. We yavugaga ko nta sano afitanye n’umuntu utinyuka gutwara amaraso y’undi. Babaye aho ariko nyoko yahoraga afite ubwoba bwo gupfa. Umunsi umwe rero interahamwe ziza gutera kwa mukecuru bavuga ko bafite amakuru ko acumbikiye inyenzi. Yaje gutukana na bo basubirayo batinjiye mu nzu ariko bamubwiye ko bazagaruka vuba. Naje kubareba nyoko antekerereza ibyabaye ambwira ko ashaka kunsaba imbabazi mbere y’uko hagira ikimubaho. Nabanje gusa n’utabyitaho ariko arahatiriza ni bwo yambwiye uko kuri kose kw’ibyabaye, anambwira ko yashutswe akampa inzaratsi ngo mukunde kuko bari bamubwiye ko Kami ashobora kumutanga kubikora.”