UMUTIMA WA MUSHIKI W’UMUNTU Episode 4

0
36

Episode 4

Ntibyatinze amasaha yaricumye bigeze mu ma saa saba, twicaye mu cyumba cyange dutegereje ko baduhamagara ngo tuge ku meza kurya ibya saa sita bari batinze guhisha. Dutangira gukina amakarita ariko twumvikanye ko uzajya atsindwa azajya aheka undi mu mugongo. Umukino wa mbere naje kuwutsinda. Mu gihe yari arimo aragerageza kumpeka ni bwo mushiki wange yinjiye tugira isoni ariko Delice akomeza kurwana n’uko najya ku mugongo we. Ubwo mushiki wange yarimo atureba yabuze ubuseka cyangwa ubugira icyo avuga, mba ndamubwiye nti: “Ese ko urimo kutureba nk’aho usanze duca inka amabere?”

Aransubiza ati: “Niba ari ibyo byerekana umunyamugi nzakomeza kwibera umunyacyaro.” Aba ampereje terefoni arakomeza ati: “Mama Delice yahoze ahamagara terefoni yawe. Nari nayikenyereyeho igitenge rero kubera akazi kenshi kari aha sinayumvaga gusa twohereje ka Eric kujya kureba ku muhanda ko haba hari imodoka irimo kuza hano, ngo kamuyobore.” Mba ndasetse nti: “Ni nde wababwiye ko aza mu modoka?” Mukureba terefoni mbona yampamagaye inshuro eshanu mpita nsohoka niruka, nkigera ku muryango w’uruzitiro mbona imodoka irimo kuza yerekeza mu rugo. Nari nzi nyirayo ahubwo icyari kintunguye ni ukuntu yari amenye mu rugo. Gusa agihagarara yasohotse mu modoka ari kumwe n’umukarani ukorera mu gasoko twegeranye. Ntiriwe mubaza nahise menya ko yabajije ahabaye ubukwe muri ako gace uwo mukarani akamurangira. Yarasohotse aza kunsuhuza mpita musaba imbabazi mubwira ko terefoni atari nge wari uyifite, ubundi muha ikaze yerekeza mu nzu. Agikubita amaso mama wari wicaye mu ruganiriro mbona arikanze, mbona basuhuzanyije nk’abaziranye bahoberanye igihe gito menya ko n’ubwo baba barabanyeho uko biri kose ko batari inshuti gusa. Bakirekurana mama ati: “abadapfuye ntibabura kubonana koko!” Delice na we aza gusuhuza umubyeyi we gusa inyuma ye sinari nabonye Data ko mbere y’uko amusuhuza yabanje guhagarara yibaza niba ari kurota cyangwa ari ikinamico ari kureba kuri tereviziyo. Ntibyatinze bamwakirije agasoda, mu gihe abari aho abenshi barimo binywera agasururu gahiye, batangira kuganira bazana ibyo kurya turasangira ari nako bavuga amakuru yo muri Vunga aho twari dutuye kera. Nibazaga niba uwo mugore ukomeye bigeze aho nawe yarabaye ahantu nk’aho, aho umubare munini w’abaturage baho batunzwe n’ubuhinzi bw’ibitoki ndetse no kubikoramo inzoga y’urwagwa. Urwagwa rwari rwaradutunze tugituyeyo ndetse tunimukira mu Kinigi ni rwo rwahinduye imibereho yacu kuko papa yajyaga kururangura ku igare yarangiza akarucuruza muri ako gace.

Hashize umwanya utarambiranye Kamayirese nyina wa Delice yasabye ababyeyi bange ko basohoka ko hari ibyo ashaka ko baganira biherereye. Basohoka, nasohotse mbakurikiye, Kami (niko i Kigali bamwitaga mu rwego rwo kurihina) aba aranyongoreye ati: “Ntewe isoni no kukubwira ko umaze iminsi ukundana n’uwakabaye ari mushiki wawe!” Mpita ntangara nti: “Uvuze ngo iki?” Aba ashize agatoki ku munwa menya icyo ashatse kumbwira, nange ku bwo kwanga gukinira ikinamico abari aho ndaceceka, nibaza impamvu ariko abimbwiye akajyana n’ababyeyi bange biranyobera. Ahari yagiraga ngo bazaze kumbwira ibikomeye natangiye kubyakira. Nakomeje kubakurikiza amaso binjira mu modoka ya Kami, nange nsubira mu nzu mpita mfata Delice akaboko twinjira mu cyumba. Akibaza impamvu mbikoze nti:”Umaze igihe kingana iki uziko ndi musaza wawe?” Aba arandebye ngira ngo ntacyo abiziho nza gutungurwa n’igisubizo yampaye: “Icyumweru cyonyine.”

“None se bishoboka bite?”

“Seneza buriya ntabwo abyara, uriya nita papa yamenyanye na mama, mama amfite ndi uruhinja ni ibintu nabo batifuzaga ko menya, ariko nyine babonye buriya butumire wahaye mama abona amazina arayazi abiganiyeho na Seneza babona batabikurikiranye bishobora kurangira dukoze amahano urumva ko nta yandi mahitamo bari bafite uretse kumbwira ukuri”

“None se yakubwiye ko yamenyanye na papa gute?”

“Nange ni byo ntazi, yifuzaga kubanza kumenya neza niba ariwe akabona gufata umwanzuro wo kumbwira byose.” Arangije arandeba nk’aho hari ikintu ashaka kumbwira ariko yatinye gusohora mu kanwa, ngiye kubona mbona amarira atembye ku matama ye yombi. Nayobewe icyo gukora nange numvaga mfite ubwoba ku buryo nabonaga kumufata nkamuryamisha mu gituza aribyo akeneye ariko nkumva izo mbaraga ntaho nazikura, nange numvaga nkeneye urutugu rwo kuririraho ya marira y’umugabo atemba ajya mu nda. Nagize ubwoba ku buryo natinye no guhanagura amarira muri ayo maso meza ye yandebeshaga kenshi ubwo igituza ke cyabaga kiryamye mu cyange agiye kumbwira amwe mu magambo meza yatumaga urukundo rwacu ruhora ari rushya buri munsi.

Ayo maso yavagamo amarira icyo gihe, uwo munsi yari ahombetswe asinziriye mu mahoro bisa n’aho ntakigeze kiba. Numvaga mfite ubwoba ntabutewe n’uko wenda yari gukanguka ibyari byanzanye aho bitarangiye, kuko muganga Buseni Jean Marie yari yanyijeje ko uwo muti uramusinziza amasaha arenga makumyabiri n’ane. Nakuye terefoni yange mu mufuka mpamagara Manzi umusore wari inshuti yange, wari umunyamugi cyane kandi azi ibintu by’amanyanga bitandukanye n’uko yitwa. Ni we wari wandangiye Dogiteri Buseni ambwira ko abizi neza ko yamfasha akabinkorera ku mafaranga make. Yakundaga amafaranga cyane ku buryo ingaruka z’ibyo babaga bamukeneyeho yazitekerezaga arangije akazi. Terefoni yaciyemo ahita ayifata nk’aho yari ayifite mu ntoki. Ntaranamusuhuza ahita ambaza ati: “Gahunda zose wazishoje tuze?”

“Muri kuntindira ahubwo hari igihe mwagera hano yakangutse” “Wigira ubwoba muvandi, ntateze gukanguka mbere nibura y’amasaha cumi n’abiri”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here