UMUTIMA WA MUSHIKI W’UMUNTU Episode 3

0
11

Episode 3

Hari hashize umunsi umwe papa na mama basezeranye, n’ubwo bari bashaje bumvise hari igikenewe ngo bereke isi yose ko bagikundana. Abana twabanje kutabishigikira kuko twumvaga ari ibintu bidakenewe ariko kubera ko bari baraduteye ingabo mu bitugu muri buri kimwe twari tugezeho, natwe nta kuntu twari kubatererana. Nge na Delice na mushiki wange wankurikiraga twaricaraga tukabiteraho urwenya tubazanya niba mu ndahiro babasubirishamo ku murenge babonye ko atari ngombwa ko bavuga ko bazasazana kubera ko n’ubundi bari basazanye. Uwo munsi Delice yari yaraye iwacu mu gitondo azindukira mu cyumba cyange yishimye nk’ibisanzwe aba arambwiye:

“Mama arimo kuza hano!”

“Ngo! Umunsi mwereka invitation ko yambwiye ko azaba afite akazi kenshi bigenze bite?”

“Nyine ejo ubukwe buba yari afite akazi kenshi, ariko ubu ntako afite, abonye ari ngombwa kuza gusura abakwe.” Aba arasetse yanga kumbwira ko ikimuzanye ari ukumenya neza niba koko Delice ari mushiki wange, kuko nyuma naje kumenya ko hari hashize icyumweru amubujije kuba yaryamana nange ngo ntazamutera inda ataramenya niba mu by’ukuri ari mushiki wange. Ariko kuko Delice yari abizi ko byarangiye atwite, akora ku buryo ntamenya ko hari ikidasanzwe cyabaye, wasanga ari na yo mpamvu we yari yabyakiriye. Yari yarabimenyeho amakuru mbere yange. Nahise mubwira nti: “Ubwo imiryango igiye kumenyana ni umwanya mwiza wo guhita dutangira gutegura ubukwe bwacu.” Aba aransimbukiye angwa mu gituza ndamuhobera turasomana biratinda, aho murekuriye tujya kwakira abashyitsi bari bakiza, ariko uko twacishagamo tugahurira nko mu cyumba ntitwaburaga gucishamo tugasomana. Delice twari tumaze imyaka igera muri itanu dukundana ariko iyo twabaga turi kumwe wari wagira ngo tumaze ukwezi dukundana, yahoraga ari mushya imbere yange rwose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here