Final episode
Sinzi impamvu ibyo bitekerezo byanje mu mutwe. Byashoboka ko wenda nari ntewe ubwoba no kuba byavamo impanuka nkabura Delice nk’uko nabuze mukuru wange. Natekereje ko hagati ye n’uwo mwana yari atwite haba harimo umwe uje gusimbura mukuru wange cyangwa Imana ikaba bombi igiye kubamperamo umugisha nka kumwe yabikoreye Yobu wo muri Bibiliya. Mbonye muganga agiye kwinjiza akandi mu dukoresho yari yazanye mpita nsakuza nti: “ba uretse muga…”
Aba aranyitegereje abona ko nagize ubwoba aba arambwiye ati: “Ni iminota mike bikaba birarangiye wigira ubwoba, yego kuba tubikora asinziriye hari amahirwe make ko hari igishobora kumubaho, ariko ibi bintu mbikoze igihe kirekire rwose ntakiri bube.” Mba nibutse ya magambo Kami yambwiye, muganga nawe mbona akomeje ibyo yari arimo ariko noneho nari maze gufata umwanzuro: nari maze kubona ko nindamuka nkoze iryo kosa uretse kuba Delice atari kuzambabarira nange ubwange sinari kuzigera nibabarira. Mpita mubwira nti: “muga nsanze ntashobora kukureka ngo ukore ibi ndeba, niba ari amafaranga ari gusigara reka nyaguhe ariko tubireke.”
“Ikibazo si amafaranga, jya muri salon (mu ruganiriro) tuze kubikora utareba niba aricyo kibazo ufite.”
“Oya tubireke.”
“Umva André ntibishoboka. Umwana we byarangiye turamutse tubirekeye aha ashobora kumara igihe ari kuva, Manzi naguherekeze muge muri salon (mu ruganiriro) udatuma haba ikibazo gikomeye”.
Nyuma naje kumenya ko ikibazo koko kitari amafaranga byaragaragaraga ko na we iyo aza kuba mu kimbo cyange, ari ibyo yari gukora. Wenda ubutwari yari kundusha ni uko yari gukora ibishoboka akabyumvikanaho n’umukobwa. Kuri we ni nk’aho nari naracitse intege vuba byo kwihutira gukoresha iyo nzira.
Manzi yamfashe akaboko dusohoka mu cyumba gusa mu mutima nari ndemerewe birenze uko natekerezaga ko biza kumera mbere y’uko icyo gikorwa kiba. Mama, kera nkiri muto buri gihe iyo nashwanaga na mushiki wange tukongera tukiyunga yakundaga kumbwira ngo : “Umutima wa mushiki w’umuntu buri gihe uhora witeguye kubabarira.” Yabivugaga ashaka kunyereka ko umutima w’umugore ukomeye gusa sinari niteze na gato kuzigera nsaba Delice imbabazi kubera ko uretse no kuba yambabarira nge numvaga mu mutima wange iryo kosa ntazigera ndyibabarira.
Nyuma y’icyumweru ibyo bibabye, byari byarananiye kwibagirwa ukuntu muganga asohoka akambwira ko byarangiye neza ko ntagikwiye kuntera ubwoba ukuntu nagize isoni zo gusubira kumureba mu maso. Natashye ngerageza gutekereza ko ibyo nakoze byari bikwiye ariko mu mutwe nkumva ari amahano nageretse ku yandi. Nyuma yo kwibonera igihano kinkwiriye mu gitondo nazindutse mfata imodoka incyura iwacu ngo ninapfa ntazapfa nangara mu mihana. Ngeze imuhira ikintu cyambere nakoze kwari ukujya mu buriri, ubundi ntegereza gupfa buhoro buhoro.
Nari mfite ikizere ko habura iminsi ibiri ngo mfe kuko byavugwaga ko iminsi umugabo ashobora kumara atararya ari irindwi gusa. Nibazaga impamvu Imana itandeka ngo nigendere hakiri kare, nyuma nkongera ngatekereza ko nayo yasanze igihano nihaye cyo gupfa mbabaye aricyo kinkwiriye. Kuri uwo munsi mushiki wange yongeye gufungura icyumba, nibaza ikimutera gukomeza kunzanira ibiryo abizi neza ko ntabyo ndya. Natunguwe no kubona Delice ariwe winjiye yari yarananutse bitari cyane nk’uko nari maze kumera. Yicara kugitanda mbona afite amata mu kiganza aba arambwiye ati : “Byashoboka ko ibyo wakoze byari bikwiye n’ubwo wabikoze bitandukanye n’ubushake bwange. Warampemukiye gusa narakubabariye gerageza nawe wibabarire n’igihugu cyakuyeho igihano cyo gupfa, kandi ibyo wakoze ndakeka bitangana no kugambanira igihugu.”
Mba ndamurebye uretse kumva sinari ngishobora kuvuga n’ubwo kwibabarira numvaga bikiri kure numvaga mbonye impamvu yo kubaho, ikirenze ibyo nari nyibonye aho nari nyitegereje.
IHEREZO