
Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Rubavu uzwi nka Petite Barrière, hagaragaye umurambo w’umusirikare bivugwa ko yaharasiwe mu masaha ya saa Saba z’ijoro.Ni isanganya bivugwa ko yabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangari mu Mudugudu wa Gasutamo.Umunyamakuru wa IGIHE wahageze yahasanze abaturage benshi, bashungereye. Hari kandi inzego z’umutekano z’u Rwanda gusa iza RDC zo ntabwo zari zihari.Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko atahita yemeza niba ari umusirikare wa FARDC kuko bishoboka ko yaba ari n’umwe mu bagize umutwe wa FDLR.Amakuru avuga ko hategerejwe abasirikare bagize Itsinda ry’Ingabo zo mu Karere zishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka (Expanded Joint Verification Mechanism-EJVM).Uwo musirikare bitaremezwa niba ari uwa RDC, abaye uwa gatatu urasiwe ku mupaka utandukanya u Rwanda na RDC. Uwa mbere yarashwe muri Kamena ubwo yinjiraga ku mupaka wa “Petite Barrière” akarasa Abapolisi bari ku burinzi no ku baturage bambukaga umupaka.Undi yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, mu gace kakunze kunyurwamo n’abarwanyi ba FDLR mu ntangiriro za Kanama.Urupfu rw’uyu musirikare rubaye nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi aho Abanye-Congo bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye na FARDC.Ku rundi ruhande, abaturage b’u Rwanda bakomeje akazi kabo nk’ibisanzwe.
