.
.
ÉPISODE 9
akibivuga naramwitegereje sinagira icyo nkora
aba aransomye ndamureka nk’umunota mpita
mwiyaka nti:”Ada are you sure ibi nibyo ushaka?”
yikiriza azunguza umutwe ndongera ndamubaza
nti:”ndagira ngufashe udakora ibintu
ukazabyicuza nyuma Ada, hari igihe waba ari
umujinya uri kubigukoresha kdi sibyiza ko gufata
umwanzuro urakaye”
ahita afata agakapu ke ati:”reka nigendere niba
utanshaka tu”ahita ahaguruka atangira kugenda
mufata akaboko atararenga kumuryango
ndamuhindukiza ndamusoma arandeka ariko we
ntiyabishiramo ubushake ndamureka ndangije
ndamubwira “Ada ndagukunda urabizi inshuro
mbikubwiye, ndagushaka kuruta uko wabitekereza
ariko sinshaka kuguprofita mugihe uri weak,
sinshaka ko wazanyanga nkabura na duke nari
ngufiteho, kukubonaho byonyine byari bimpagije
nubwo nifuza ibirenzeho”
aho kugira icyo ansubiza yahise ansoma ngira
ngo arashaka kunsezera bidatinze agakapu
numva kaguye hasi mpita menya icyo gukora
ndamwiyegereza dukomeza gusomana amfashe
mu izosi mpita muterura ndamuhindukiza
dusubira kuburiri birakomeza ntumbaze uko
twakuranyemo imyenda naje kwibona ndi gusoma
kumubiri we wose ahasomeka hose….. nyuma
y’iminota 15 twarimo duhumeka amasigamana
twiruhutsa amwenyura mbona yishimiye ibyo
twari tumaze gukora aba arambwiye “Jimmy
kuva wamunsi unsoma kwa Eddy nakomeje
gutekereza ibi byabaye gusa byarambabazaga
kubitekerezaga kuko ntifuzaga guca inyuma
Eddy, natekerezaga ko mukunda nk’uko nawe
ankunda”
“nubundi wasanga ariko byari bimeze aho
bitaniye ari uko wowe wabitekerezaga gusa we
akabishira mubikorwa”
“ushatse kuvuga ko ntawakundaga undi muri twe”
“yup warankundaga nawe agakunda uriya
mukobwa bari kumwe”
“genda, ndumva nkimufuhira maze”
“ni uko utarambwira ko unkunda”
“ese Jimmy ubu ntimurabipfa ko mbizi ko muri
inshuti zikomeye”
“yup, gusa niyemeje kwakira ingaruka zose
bishobora kungiraho icyo ntashaka ni
ukuguhomba”
“hmm”
“Ada nsezeranya ko nawe uzamba hafi muri uru
rugamba”
“reka dutegereze uko bizagenda, hari igihe
feeling zakura naho ubu sinakwizeza ibintu ntari
sure hari igihe wasanga ari lust”
twakomeje kuganira twese twambaye uko
twavutse imibiri yongera kudushuka twiyongeza
ku itunda ryabuzanijwe nyuma nza kumuherekeza
aza gutaha nizeye ko iri ari itangiriro ry’urugamba
rutoroshye.
iminsi yakomeje kwicuma ariko Ada mbona ko
byarangiye yabaye uwanjye ntaminsi 3 yashiraga
tutabonanye hari n’igihe natahaga nagera home
ngasanga yantekeye tugasangira anyicaye
mumaguru kuburiri, ibyo byarakomeje mbona
ibyiza byinshi Eddy yari yarantanze sinari
niyeguye guhara Ada uko byagenda kose, umunsi
umwe Eddy aza kuza antunguye iwanjye,
ndabyibuka ada niwe wamufunguriye ahita
amusunikira kuruhande ansanga kuburiri
nambaye boxer ndi kunywa ka citron, nkimubona
nahise mpagurukana ubwoba Ahita atangira
kuntera amangumi, gusa sinari niteguye
guhangana nawe, ikindi kandi nari niteguye
kwakira igihano cyose yampa kuko nari
naramuhemukiye kdi ari inshuti yakomeje kuntera
amangumi sinamusubiza cg ngo musabe
imbabazi, Ada we yinjiye amukurikira ahagarara
kumuryango yifata mumaso aho kugira icyo
akora atangira kurira, Eddy yabonye ntacyo ndi
gukora ngo murwanye arandeka aranyitegereza
gusa aho niho ubonera umugabo nyamugabo,
ntamugabo wo guhangana n’umuntu utarwana
nawe, iyo ukubise umuntu ntagusubize niyo yaba
abitewe n’intege nke warangiza ugakomeza
kumukubita mpaka abaye ubusa, aba akurushije
ubutwari, ni wowe uba ubaye ikigwari, arangije
aba arambwiye ati:”ntugire birangiriye aha, ndaje
nkwereke icyo ndicyo”
nanjye nti:”i’m sorry bro, reka twiyibagize
ibyabaye nanjye sinzi uko byaje” aho kunsubiza
ahita anshira mumaso ahita asohoka aragenda,
agisohoka nahise nicara kuburiri Ada aza yiruka
atangira kumpanagura amaraso akirira nanjye
muhanagura amarira arangije arambwira “Jimmy
kuki uretse akagukora biriya” yarabibonaga ko
Eddy ari igisore yari yarateruye ibyuma sinibaza
ukuntu yatekerezaga ko natinyuka guhangana
nawe, ndamusubiza “ntabwo nari guhangana
nawe, naramuhemukiye wenda kiriya hari igihe
yagifata nk’igihano nkwiriye akabyibagirwa
tugakomeza ubucuti”
“niyo murwana yari kuba intambara yari gukizwa
n’abaturanyi ni ibintu ntifuzaga ko bavuga ko
inshuti zarwanye ziri gupfa umukobwa ariwe njye,
kdi nanone sinifuzaga ko wareka akagukora ibi”
“Ada uri mwiza isi yose yarwana kubera wowe,
you deserve it” aba aramwenyuye n’uturira duke
twarimo dutemba kumatama ye aba aransomye
turakomeza turasomana.
iminsi yakomeje kwicuma nibagirwa Eddy n’ibintu
yasize ambwiye nongeye kubyibuka umunsi naje
kubona abapolisi baje kumfata kukazi
bakanyambika amapingu bakanjyana kuri station
ntakintu nzi nakoze……