.
.
Episode 8
Nerekejeyo mumutima ntatuje, kuko nari nziko
ngiye guhemukira inshuti yanjye, gusa nanone
mumutima numvaga ntayandi mahitamo mfite,
numvaga urukundo nkunda Ada ibindi bintu byose
bibaho kwisi byarubera igitambo rwo rugakura
rusigasiwe, nageze iwe hasa nahafunguye ninjira
ntakomanze ndamuhamagara yitabira muri
douche, nahise nicara kuri imwe muntebe nke
zari aho muri salon ndategereza, gusa nyine
namwe mutekereze ishusho narimo nkora
mumutwe, kwicara muri salon wumva muri
douche amazi amanuka kumubiri w’umukobwa
nkunda, ntakuntu ntari kwifuza kuba naba ndi
kumwe nawe twogana.
Ntibyatinze yasohotse yambaye agasume kagufi
cyane, yari ahishe igice gito cy’amabere no
munsi y’umukondo gusa, yarunamye ansoma ku
itama arangije yinjira mucyumba ndeba nsigara
numva ndimo gushira muntebe.
narategereje yisiga amavuta aranambara arangije
asohoka yisetswa aba yicaye muntebe nanjye
nti:”amakuru c Ada”
“ni meza tu, nizere ko ntakwicishije irungu”
“oya ninjye waje mugihe kibi, nari kuba
nategereje gato”
“wari kubwirwa n’iki c ibyo ndimo? ahubwo
ndibutse, Aline ngo kuva cya gihe
nturamuvugisha”
“nta nbr ye ngira”
“Jimmy nari nziko uri umuntu w’umugabo none
guhera uyu munsi ntakintu tuzongera kuvugana”
“umuntu w’umugabo areba icyo akeneye
n’amarangamutima ye akaba aribyo aha
umwanya, nanze kubeshya umukobwa w’abandi
Kandi….” ahita ahinduka bisa naho yari yibutse
ibyari byabaye umunsi duherukana amenya icyo
nari nshatse kuvuga ahita ambwira “Jimmy niba
ari feeling zizaza wowe byiyumvemo, ahubwo
narimfitanye gahunda na Eddy reka mpamagare
Aline niba ahari muze twese tuze kujyana aho
twari gusohokera ibe double date”
ntarikiriza ahita yirukira mucyumba agaruka
afashe phone muntoki arimo yivugishwa,
“ndabona Eddy yampamagaye inshuro 3, reka
mbanze muhamagare mbone kuvugisha Aline”
aba aramuhamagaye nigira nkaho ntakintu
mbiziho, phone irimo irasona ati:”Jim noneho
ntuze kwitwara nabi nka wa munsi” nikiriza
nzunguza umutwe atangira kuvugana na Eddy
njye numvaga ibyo we yarimo amusubiza agira
ngo “yeah” “ooooh chch nari maze kwitegura”
“gusa ntakundi tu” “yeah nibikunda use
kumbwira” “Sawa bye bzu” arakupa ntungurwa
n’uko atamubwiye ko turi kumwe
aba arandebye asa nubabaye ati:”birapfuye shan”
ndamureba sinageza icyo mvuga arakomeza
ati:”Eddy ngo abonye ikiraka arakivamo nka saa
mbiri ngo nabona birakunda ko tubonana
arambwira”
mpita mwenyura nawe araseka ati:”biragushim
ishije?”
“byabuzwa n’iki kunshimisha Ada, nubwo
ntakubonaho ibyo nkwifuzaho ariko basi
n’amarangamutima umwanya nganira nawe
twenyine birampagije”
“ako Jimmy wabaye ute? ko abakobwa hanze
aha hari benshi beza ntanakwigereranya nabo
kuki njye kdi ubizi ko nkundana n’inshuti yawe”
“arega urukundo ntirutugisha inama, ngo rutubaze
ibibazo nka Jim uriya mukobwa uramubona ute?
Jim uwakunda Aline c? rwifitemo ikintu
tudashobora gucontrora tu niyo mpamvu ubona
hari abasara kubera rwo”
“abasara ni abanyantege nke”
“buriya nanjye ndi umunyantege nke”
“reka wowe usa n’umuhehesi”
“byashoboka ko nariwe mbere ariko narakubonye
ndahinduka, mba numva ntawundi mukobwa
nshaka Atari wowe, gusa nawe wasanga ari uko
bimeze ni uko uba udashaka ko feeling uziha
umwanya ngo zigutanye na Eddy ariko hari
impamvu wambinye bwambere ugahita umenya,
Ada may be we’re destined guhindurirana
amateka”
“ibyo ntibishoboka, nyamara da Eddy adahari
bishobora gukunda, ariko mukunda kurusha uko
ubitekereza”
“ese uramutse usanze Eddy aguca inyuma?”
“ntibishoboka, Eddy arankunda ndabizi KO nta
side chicks agira”
“birashoboka, muzi kuruta uko umuzi”
“ndabizi ko umuzi cyane, ariko ibyo umbwira
sinabyemera tu kuko nzi icyo ushaka”
“mfite proof”
“nta proof nkeneye Jim, niba hari ibyo yakoze ni
amateka ntamuntu utagira. . tunabireke Jimmy
ibyo ntahantu byatugeza”
“umva, Eddy wizera umuzi igice ni inshuti yanjye
ariko reka mbikubwire kuko uwo ukunda
umurinda ikibi, Eddy arakubeshye ngo abonye
ikiraka kdi ari kumwe n’umukobwa bakundana
w’iwabo mucyaro wamubyariye numwana, niba
ugira ndakubeshya fata moto ujye iwe urambwira
ibyo uza gusangayo, arega mvuye iwe niwe
warumbwiye ngo nze nkurangaze kugira
utabitekerezaho cyane” mpita nanahaguruka
nk’ushaka gutaha amfata akaboko ati:”Jimmy ko
Eddy ari inshuti yawe ibi urabimbwirira iki?”
“ntayindi mpamvu ndabikubwira kubera ngukunda
gusa ni amahitamo yawe kujyayo cg ukabireka
njye ndatashye, sinaguma kwiyoberanya ngo
ngume hano kdi mumutima nziko ntegereje icyo
ntashobora kubona” aba arandekuye nsohoka
andeba ngeze kumuhanda mfata akamoto
nerekeza murugo.
.
.
nyuma y’isaha ndi mukaghetto kanjye niryamiye
ndi kuruhuka nagiye kumva numva umuntu
arakomanze njya gufungura ntungurwa no kubona
ari Ada akimbona ahita angwamo atangira kurira
mwinjiza munzu, ntantebe nagiraga ubwo twahise
twinjira mucyumba turicara ahita andyama
mugituza ariko akomeza kurira ntangira akazi ko
kumuhoza ukuboko kumwe kuri mu misatsi ye
ukundi guhanagura amarira kumatama, nanze
kugira icyo mubwira kuko numvaga atarakira
neza ibyo amaze kubona, hasize iminota nka 30,
aba aravuze :”nsanze muri salon hafunguye
babyina bari gusomana Jimmy”
“sorry Ada”
“ndashaka ko dukora urukundo, may be nibyo
bituma mbyibagirwa”
ndamureba nibaza niba ndi kurota cg numvishe
Nabi…..
.