UMUKOBWA W’INZOZI ZANJYE Episode 7

0
7

.

.

Episode 7

guys nkuko ubuzima bw’umuntu atariko buri bunsi haba ibintu bitangaje, ninako na episodes muzajya musanga zitameze kimwe keep enjoying the story”

.

.

Hari kucyumweru nyuma ibyumweru bibiri bishize mvuye Kwa Balbine, muri iyo minsi ntakidasanzwe cyabaye uretse akazi no gusurana hagati yanjye na Balbine, aza iwanjye yanze ko tubikora ambwira ko adashaka ko buri uko tubonanye byajya bivamo sex nanjye nubaha icyifuzo cye buretse ko ntabashije kumenya icyo ashaka ko umubano wacu waba ugamije.

uwo munsi rero ari kucyumweru Eddy yaje kumpamagara ambwira ko nimugoroba ashaka ko duhurira iwe gusa kumbewira ko umukunzi we Ada hari ibyo ashaka kumbwira biri mubyatumye njyayo, nagiye nambaye neza ugereranije n’uko ubusanzwe nambara nari nagerageje nireba no muri miroir ibintu nakoraga rimwe mumwaka, uwo munsi niteye n’agaparufe, mbese nariyakije nk’umutype ugiye kuri kuri date bwambere n’umukobwa amaze iminsi afiteho crush, ikibabaje n’uko njye uwo nashakaga Ku Impress ari umukunzi w’inshuti yanjye.

nageze iwe mumasaa kumi n’ebyiri ntungurwa no gusanga basa naho arinjye bari bategereje, nasanze bicaye muri salon ari abantu batatu, Eddy na Ada wari wambaye imikara hose, cola n’agasengeri kagarukiraga hejuru gato y’aho ipantaro igarukiye kuburyo iyo yinanuraga wahitaga ubona umukondo, bari kumwe n’undi mukobwa wari wampaye akajipo kagufi n’umupira w’imbeho w’umweru yari mwiza ariko ntaho yari ahuriye na Ada, narabasuhuje nk’ibisanzwe gusa nta courage nari mfite zo kubatera blague nk’ibisanzwe, twatangiye kuganira barabibona ko nkonje hasize umwanya Ada na Eddy baba bararebanye sinzi ibyo bongoreranye Ada aba aravuze ati:”jimmy twasohoka hanze gato ko hari ibintu nshaka ko tuvugana?”

ndamwenyura nikiriza tuba turasohotse tukigera hanze ahita amfata ukuboko ati:”Jimmy ko ukonje cyane ni ibisanzwe”

“wapi tu”

“cg biraterwa n’ibyo uwari gf wawe yagukoreye?”

“ibihe?”

“Eddy yambwiye ibyakubayeho Tu, numvishe nkugiriye impuhwe ninayo mpamvu nashakaga kuguhuza n’uriya mukobwa”

akibivuga numvishe bincanze sinibukaga ko nabibwiye Eddy ariko sinatekerezaga ko yanteza umugore we mpita mwenyura nti :”ibiki Ada?”

“yambwiye ibyo Angel yagukoze, nuriya mukobwa mukobwa mufite amateka amwe”

“angel ntakintu yankoze, twabyumvikanyeho ibyabaye hagati yacu”

“oya Jimmy wikwishyiraho amakosa nkayo yakoze, ni gute ubyita kubyumvikanaho kdi ngo warabonye amafoto bamupropoza”

“Angel yego naramukundaga gusa sinageza kurwo ngukunda, nuriya mukobwa ntacyo ambwiye, Ada niwowe nkunda ni wowe nshaka nibwo bwambere mubuzima nakwiyumva muri uburyo ntawundi mukobwa ndakundaho nkuko ngukunda”

ibyo nabivuze ari nako nawe ashaka kunca mu ijambo gusa narangije atigeze abona umwanya, ahita ambwira ati:”Jimmy bisubizaho ubikuye, nkundana na Eddy kdi urabizi ko ari inshuti yawe” aho kumusubiza ndamureba nk’umunota mpita mutungura ndamusoma ntungurwa n’uko yandetse turasomana nk’iminota 2 aba aranyiyatse ahita ankubita urushyi rwiza nkeka ko abari munzu iyo baza kuba batari gucuranga imiziki bari kurwumva, nahise nikora ku itama aho akubise arandeba ati:”ntasoni?” akibivuga Eddy aba arasohotse agagarara kumuryango atubaza ibibaye Ada arisetswa ati:”Jimmy ntari kunyumva, gusa turaje” Eddy aba yisubiriye munzu mpita nihanagura iminwa nkeka ko haba hari maquillage ze zangiyeho ndangije ahita ambwira :”twinjire, kdi noneho uze kwitwara neza jimmy” ubwo naramukurikiye mpita mwenyura bitamvuye kumutima nicara iruhande rwa wamukobwa mushyira akaboko kurutugu ahita akamanura ati:”mwahoze muri gupanga ibiki?”

nanjye nti:”yarimo angisha inama y’uburyo yapropoza Eddy” numva bose barasetse kdi nari nziko mbivuze buhoro mpita ngabanya ijwi nti:”ah uziko twaganiriye nk’abaziranye kugeza ubu nkaba ntaramenya akazina kawe”

ahita avuga cyane ati:”Jimmy arimo arambaza izina”

Eddy :”mubwire nyine”

Ada :”uziko nibagiwe kumupresanta numvaga nawe mwarahuye yitwa…”

mpita muca mu ijambo nti:” ndashaka ko arinyibwirira wowe ntiwitwaye kigentle”

uwo mukobwa aho kunyibwira aba aravuze :”ako muzi ko Jimmy njye nari nsanzwe muzi kuri fcbk?”

Ada :”ese niwe ugira za stories ziryoshye?”

eddy :”zuzuyemo uburaya”

me :”wowe ceceka niganirire n’abakobwa, rata stories zihe abacheries” ikiganiro kiba kirahindutse batangira kuganira bambaza kubyo njya nandika bambwira uko bantekerezaga buri wese avuga inkuru nanditse yakunze birangira tugeze kugitabo AMARASO YASIZWE ICYASHA, uwo mukobwa naje kumenya nyuma ko yitwa Aline aza kumbwira ko we yari afite gahunda kukigura, bambaza incamake yacyo mbabwira bike muribyo bansezeranya ko baraza gukora ibishoboka bakagisoma, nabasabye ko nakibahera ubuntu bambwira ko bamaze imyaka 4 basoma ibintu nandika kubuntu bavuga ko bo ari nko kuntera inkunga kuko nubundi 1000 yari amafranga make kugitabo cya pages zigera muri 240.

twahinduye ikiganiro tuganira kubuzima busanzwe menya ko Aline atuye kimisagara ko yari arangije secondaire uwo mwaka, ibintu yari ahuje na Ada gusa we byarantunguye kuko byagaragaraga ko ari mukuru gusa nyine yari muri babana baba baravumbutse, nyuma twaje gukina amakarita duseka gusa byacagamo ngatera uducompliments Ada akabyirengagiza gusa Aline we narabibonaga ko abibona ko ntamwitayeho cyane, kuko twaje no gutandukana nibagiwe kumwaka numéro.

iminsi yakomeje kwicuma hasize icyumweru Eddy yongera kumpamagara ariko noneho ahangayitse njya kumureba iwe nsanga yataye umutwe nkimusuhuza ati Jimmy noneho byanshanze, nanjye nti:”bimeze bite se muvandi” ntiyatinze aba ambwiye ko Ada bari bafitanye gahunda, none umukobwa w’iwabo mucyaro babyaranye umwana akaba ngo nawe ageze nyabugogo aje kumureba kdi akaba atatinyuka gutuma maman w’imfura ye ata umutwe mumujyi wa Kigali, iyo nkuru yarantunguye sinari nziko Eddy afite umwana, numvishe ari ibintu atagakwiye guhisha inshuti ye ikomeye, gusa ndabyirengagiza kuko numvaga ari ishyari ritumye mbitekereza, (eddy yari afite buri kimwe nifuza, niyo mpamvu iryo shyari ryazaga aho) ubwo nahise mubaza nti:”none se uwo mukobwa mufitanye umwana umufiteho iyihe gahunda?”

“sinzi kbsa, ndumva ntashaka ko umwana wanjye abaho nabi kdi nanone nkunda Ada biteye ubwoba”

“ndabyumva, rero uyu ni umwanya wo guhitamo umwe tu”

“ntabyo guhitamo Jimmy, ndagira iki kibazo kibanze gikemuke nzaba mbitekerezaho menye neza icyo nkeneye”

“ndumva bikaze”

“birakaze Jimmy, ndabizi uyu mukobwa naza sinzi n’igihe azasubirirayo hari igihe yamara nk’icyumweru ni gute cyashira kweri Ada atabimenye”

“byaba byiza ubibwiye Ada akabimenya atazabimenya hari undi ubimubwiye”

“Man ndakwitabaza aho kungira inama nzima ukambwira kubimubwira” ubundi ntakintu kibabaza nko kugira inshuti yawe igire ikibazo nikugisha inama ubure icyo umubwira, gusa njye byari birenze kuko niyo haba hari iyo mfite ntari niteguye kuyimugira, aba arongeye arambwira :”Jimmy, hari ibyo nari natekereje”

ndaceceka ntegereje ko akomeza, Ahita akomeza ati:”Jimmy, ugiye kujya kureba Ada, arabizi ko umuadmira kumusura umutunguye ndakeka ntacyo biri bumutware nanjye ndaza kumuhamagara mubwira ko twakwimura amasaha yo kubonana ndabizi arahita ambwira ko uje kumusura anansabe ko twakwimura umunsi”

“ubwo rôle yanjye muri iyi deal ni ukujya kumureba gusa?”

“yup genda umugire buzy Tu byonyine, njye ngiye kureba mama w’imfura yanjye”

tubiganiraho akanya gato tureba niba ntakundi kuntu twabigenza ndangije ndamusezera ngenda mumutima numva nishimye gusa ibyo nari ngiye gukorera inshuti nanjye nari mbizi ko atari ibintu byiza….

.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here