.
.
EPISODE 4
Akimara kumbwira ngo aratashye Nanjye
nti:”ngo?”
“ndatashye, mfunze machine ngira ngo
ngusezere jimmy” ahita ahaguruka ansubiza
telephone yanjye afata agakapu ke atangira
kugenda abona njye ntakimenyetso na gito nkora
cyo guhaguruka arangije arongera ati:”I’m sorry
jimmy, naje nziko aribyo tuza kuganiraho ariko
byananiye, nari nabuze aho nahera, iyo uza kuba
wabimenye kar ukabimbaza ahari byari
kunyorohera gusa ni uku bigenze ndatashye, may
be ningira amahirwe tukongera tugahura
tuzabiganiraho” yari agiye agiye burundu, yari
yaje burya aje kunsezera, ibihe byiza n’ibibi
twagiranye byari birangiriye aho, narabiteganyaga
ko bizarangira ariko sinifuzaga ko byaba vuba
bigeze aho, yahise asohoka mucyumba nanjye
ndahaguruka ndasohoka nsanga ari kwambara
inkweto muri salon, arangije asohoka atongeye
kundeba nanjye mpagarara mumuryango mfata
mumpande zombie n’amaboko yombi, arenze nka
metero icumi arahindukira arandeba agaruka
yiruka aransoma kumunwa nk’iminota itatu, njye
nari mpagaze meze nk’igipupe, ahita anyongorera
mugutwi :”nashakaga ko umunsi wanyuma kuri
twembi uba uwo kutazibagirana, si uku
nabyifuzaga ariko ni uku bigenze jimmy, numpa
amahirwe tukongera tukabonana I’ll make it up to
u” ariko se ninjye wari ufite gutanga ayo
mahirwe? Yahise agenda mumutima mbizi neza
ko tutazongera kubonana, ko niyo twakongera
bizaba bimeze nk’abantu bataziranye, iyo yari bye
bye kiss.
Amaze kugenda nahise ngura amaunite kuri MM,
ntangira guhamagara abakobwa bose
twavuganaga, nahamagaye mireille mpamagara
ketie, mpamagara Sandrine mpamagara n’abandi
ntacyibuka amazina mvugana nabo ngerageza
kumera nk’udafite ikibazo ni bake muri bo
bambwiye ko nshobora kuba ntameze neza, gusa
muri bo ntanumwe wari kumera nka Angel,
ntanumwe muri bo wari kuzageza ahe, ngo
muhamagare mukeneye mpite mubona,
ntanumwe muribo nari nzi watinyuka
kumpamagara ambwira ngo ndi iwawe ihute ndi
horny, ntanumwe muri bo nari kugira ikibazo ngo
mubwire ngo bimeze uku, imibanire yacu hafi ya
bose yari ishingiye kukinyoma, abo ntari
narabeshye ko nzabashyira muri film ndi
kwandika nari narababeshye ko mfite akazi keza,
Angel nubwo ntamuhaga agaciro cyane wenda
bitewe nuko yari yaranyeretse ko azahora ari
ready igihe cyose nzaba mukeneye ikibazo cyose
nzaba mfite bimwe bavuga ngo umenya agaciro
k’ikintu ari uko utakigafite, yari atandukanye
n’abandi bose nari mbizi ko nzahora muzirikana.
Umunsi wakurikiye nagiye mukazi nk’ibisanzwe,
muma saa yine umugore wa boss azana ibintu
yari avuye kurangura idubai twarangije kubyinjiza
muri stock nka saa sita, atumaho take away
turya turi kuganira, twari tumaze kuba inshuti,
nyuma ya mama niwe mugore wundi nari
mbonye unyishimiye, turimo kuganira aba
arambwiye “ako jimmy ndabona utameze neza”
“girlfriend wanjye yampaye invitation y’ubukwe
bwe, abufite muri uku kwezi” nkibivuga aba
arasetse cyane, gusa nanjye siniyumvishaga ko
namubwiza ukuri nubwo kutari ukuri neza ariko
byarasaga, iyo bamupropoje nubundi invitation
ziba ziri hafi, ahita ambwira :”ese nawe ugira
girlfriend?”
“nabuzwa n’iki?”
“ukunda abakobwa cyane sinari nziko hari uwo
ukunda kuburyo byakubabaza kumva ngo yagiye”
“ubundi simbakunda, kubavugisha cyane ni
igitabo narimo nandika mba mbakoraho
ubushakashatsi”
“nizere ko icyo gitabo arinjye uzaba uwambere
mukugisoma” abivuga aseka cyane, abona
ndacecetse arakomeza ati:”ihangane tu, ni iby’iyi
minsi”
“mugihe cyanyu siko byari bimeze?”
“twe bakujyaniraga uwo utazi maze” gusa yarimo
akina kuko yari akiri muto, umwana we mukuru
namurushaga imyaka 10, akirangiza kubivuga
telephone yanjye iba irasonnye, ndebye mbona ni
balbine umpamagaye ndayifata nitabira imbere
ya bosskazi, akivuga allo mpta musubiza
nti:”birantunguye, maze nari nziko utasavinze na
nbr yanjye”
“kubera iki se?”
“urayizi impamvu singiye kuyisubiramo, amakuru
se?”
“ni meza” mbura icyo musubiza ndaceceka ahita
yongera “ko ucecetse se?”
“nagiraga nguhe umwanya wo kumbwira icyo
umpamagariye”
“uri buzy?”
“oya”
“none se kuki utumva ko naba nguhamagaye ngo
tuganire gusa?”
“hhh sorry noneho”
“ndaza kuza mumujyi saa kumi, uraba uhari se
tuze kubonana?”
“yego sha, biraba ari amahirwe kongera
kukubona”
“sawa”
Ahita akupa, agikupa bosskazi ahita abiteraho
comments ati:”biragaragara ko utameze neza
rwose”
Ndaseka nti:”kubera?”
“nibwo bwambere nakubona uvuga make kuri
phone uri kuvugana n’umukobwa, ubundi
wavugaga ibintu nkibaza niba warabisomye kwa
shakespare bikanshanga”
“wabona ntameze neza kbsa”
“nguhaye uburenganzira igihe uza kumva urushye
witahire ndahakubera kugeza bwije, gusa
nuramuka utashye ntujye mukabare ugende
uruhuke kuko ejo dufite akazi kenshi”
“yego rwose murakoze”
Nakomeje akazi numutima mwiza ndimo
gutekereza kuri gahunda nari mfitanye na Balbine
n’uko mabuja yari ampaye umwanya wo gutahira
igihe nshakiye, numvaga ndakora ibishoboka
balbine nkamutahana, byageze mumasaa cyenda
angel aba arampamagaye kuri phone, numvaga
mfite uburenganzira bwose bwo kutamufata,
ariko kubikora nabonaga ntaho naba ntaniye na
babandi batandukana bagahinduka abanzi, angel
twari twaragiranye ibihe byiza nagombaga
kumwubahira icyemezo yafashe nkamufasha
nawe kwakira ko ibyanjye nawe birangiye,
urukundo rwanjye nawe rwari rurangiye ariko
ikiduhuza cyari kuzahoraho itekaryose *ubucuti*,
nkimufata yahise ansuhuza ambaza amakuru
mubwira ko meze neza ndi kwakira ibyabaye,
ambwira ko ashaka ko tubonana mwemerera
ntabanje kubitekerezaho ahita ambwira saa kumi,
ambwira naho turi buhurire arangije aransezera
arakupa.
Akimara gukupa nahise nibuka balbine, gusa
numvaga niteguye kwica gahunda ye kubwa
Angel, hari amahirwe y’uko namujyana iwanjye
tugakora ibyo nifuza ariko nabitekerezagaho
nkabona birasaba izindi ngufu, hari igihe byari
kunsaba kubanza kumujyana ahantu nkamugurira
icyo kunywa n’icyo kurya narangiza nkamushuka
ngo aze njye kumwereka mu rugo, ariko hari
amahirwe ko yabyanga nanatakaje ayanjye, ariko
angel we kuva ariwe wari umpamagaye nari
mbizi ko ntakindi ndi bumutakazeho uretse ticket,
kandi ikindi nanjye nifuzaga ko byarangira
mumahoro, uko nari ndemerewe ndakeka nawe
byari hafi kungana cg birenza ibyanjye.