Episode 3
Abakobwa ukuntu bateye kuburyo akurakarira
ntacyo wakoze ukibonaho ikosa, bafite ukuntu
bateye kuburyo aceceka ntakuvugishe ugakeka
ko hari ikibahangayikishije ntanigihari, ni abana
beza turabakunda ninayo mpamvu habonetse
ishuri ribigishaho twakwiyandikisha turi benshi.
Angel nibwo bwambere yari ankoze ibyo bintu,
kuko n’umunsi wambere ndabyibuka yari cool
kundusha, ikirenze kukuba ibyo namushakagaho
ntari mbibonye uwo munsi yari acecetse cyane,
nari muziho kuganira gusetsa yari umukobwa buri
wese yakwifuza kugirana nawe igihe gito niyo
mwaba muganira gusa.
Nabonye twese kuganira nk’ibisanzwe uwo munsi
bitari bushoboke, mfata machine yanjye
ndayifungura ubundi playing comedies za charle
de chaplin *charle atandukanye n’abandi
bacomedian twaba twaramenye, singiye kunenga
ubuhanga bwabo ariko charle hari ikintu
abarusha, yamenyekanye igihe technology yari
ikiri hasi cyane ariko ibihangano bye nanubu
biracyatangaza abantu benshi cyane, uriya
mutype ni umuhanga kuburyo utangira guseka
ukimubona ntanikintu arakora*, gusa guys
ntimuzanyigane, umukobwa nagusura
ukamushiriramo comedy ashobora kwishima ariko
azabona utari cool ukuntu, ni byiza gushaka ikindi
kintu kiri romantic ukagaragara nk’umusirimu
imbere ye, muzagire sinjya mbagira inama
hahahahah. Kuba njye narishiriyemo comedy ni
uko nari nziko nkunda guseka Angel akaba ari
mubantu babimfashagamo yagiraga blagues
zirenze cyane izanjye, kuba rero muri twe
narabibonaga ko ntawe uri bushobore gusetsa
undi noneho nashatse kuruhande ikindi kintu
kidusetsa.
Twatangiye kureba izo comedies tukajya tuganira
tuziteraho commentaires gusa uko nabibonaga
angel iyo yasekaga ntiyirekuraga nk’ibisanzwe,
narabibonaga ko ashobora kuba afite ikibazo
ariko nashakaga ko akinyibwirira ntakimubajije.
Hasize iminota nka 30 tuganira telephone ye
yarasonnye ajya kuyitabira hanze, twari
twarumvikanye ko tugomba gukundana ariko
ntihagire uwinjira mubuzima bw’undi buri prive,
niyo mpamvu ntabigizeho ikibazo asohoka,
sinanakigira mbonye atinzeyo cyane, ahubwo
nahise mfungura facebbok yanjye ngo nandike
akantu nari ntekereje ako kanya
~ntimukandenganye abanditsi tutari professional
facebook twayihinduye notebook zacu~ ubwo
ngifungura aho guhita nandika mbanza kunyura
mumastatus yari ari guhitting, ngiye kubona
mbona ifoto y’umutype upfukamye ari gupropoza
umukobwa ndayizooming ntungurwa no kubona
ari angel neza, nahise ngira amatsiko ndeba
comments zihari kuko ntiyumvishaga uburyo
Angel bamupropoza, rwose numvaga ari nka
cover ya video y’indirimbo kuko yari amaze
iminsi atangiye kugaragara mumashusho
y’indirimbo z’abasani bo murwanda, nkiyabona
mbona comment ya mbere ni link y’inkuru yari
kuri kimwe mubinyamakuru byandikira kuri
internet nahise nyifungura ntabanje
kubitekerezaho ntungurwa na title bari bahaye
iyo nkuru yagiraga iti :”UMUKINNYI
NSHIMIYIMANA ******* UKINA MURI APR
NYUMA YO KUVA MURI UGANDA BANANIWE
GUTSINDIRA UMWANYA WA GATATU YAHISE
ASABA UMUKOBWA BAMAZE IMYAKA 3
BAKUNDANA KO YAMUBERA UMUFASHA” Inkuru
itangira ivuga kuri uwo mukinnyi ikavuga ukuntu
imbere y’abafana ba APR bari baje kubakira
kukibuga cy’indege yahise apfukama imbere
y’umukobwa witwa Angel Mutesi wagaragaye
mumashusho y’indirimbo ya Christopher
ntababwiye izina, amusaba ko bakomeza
ubuzima bakibanira ubuzira herezo, umukobwa
nawe akaza kumwemerera ibindi muze
kubyishakira kuri google lol.
Narangije gusoma numva mumutwe sinzi ukuntu
mbaye, nibajije ukuntu bimbabaje bigeze aho
kandi ntari nteze kuzamutwara, kwikunda si ikintu
cyiza buriya, numvaga nubwo ntagahunda ifatika
mufiteho ntashaka kumwumva cyangwa
kumubonana n’undi mugabo, noneho gutekereza
amukorera ibirenze ibyo yankoreraga muburiri
byatumaga numva nenda gusara, birashoboka ko
yabikoraga kuko yagendanaga n’abastar cyane
ariko nirindaga kwibabaza mbishakaho amakuru
none yari ansanze ntagiye kure, ynjiye
ntariyumvisha neza niba ndi kurota cyangwa
byaba ari ibintu byabayeho, arangije aricara
kuburiri aho yari yicaye ahita ahagarika
amashusho ya charle yari acyikina muri machine
yanjye agiye kugira icyo avuga mpita mubwira nti
:”ariko ko utambwiye ko ufite impanga” aba
arandebye aramwenyura ahita yongera kwijima,
nkeka ko yari atekereje ko ngiye kumutera za
blagues zanjye yagera nyuma agahita akeka
ibindi, ahita ambwira :”nta mpanga ngira jimmy”
nari nagiye kuri wall y’uwo mukinnyi nkuraho
ifoto ari kumwambika impeta yanditseho ngo
“she says yes” mpita muhereza phone
nyimwereka ati:”ibi nabitegereje kuva kare, none
ubimbajije mugihe kibi jimmy, ndatashye”
Ntucikwe n’agace gakurikira