UMUKOBWA W’INZOZI ZANJYE EPISODE 2

0
6

EPISODE 2

ubundi baravuga ngo niba ushaka gutera imbere

musore, ba wiyibagije abakobwa wite kuri umwe

ufite…

nanjye natekerezaga ko nshoboye kwita ku

hazaza nkita no kubakobwa benshi navugishaga

ariko ubu iyo nsubije amaso inyuma nsanga

narakoraga aribo nitekerereza na duke

nakoreraga nkatubasesaguraho. birumvikana

iminsi yakurikiye nahoraga ntekereza niba byaba

ari sawa kumuhamagara cg kutamuhamagara.

ubundi abakobwa beza kuko baba bateretwa

n’abatype benshi biba bigoye kugira afate phone

ibonetse yose, hari amahirwe make ko ashobora

kuba yanyishimiye, andi menshi yari ayo kuba

atankunze, rero guhita muhamagara abizi ko

ndamuhamagara Hari igihe yari kwanga kuyifata

cg twamara kuvugana agahita ambloka, umunsi

umwe ari kucyumweru akazi kaba gake, nari

maze kuvugana n’aba gf banjye bose, ndi bored

kuburyo nabonaga ntacyo gukora mfite, naje

gufata phone nkomeza kunyura muri contact

mba mbonye iyo nari nanditseho Balbine new

chic, nahise nyihamagara akimfata nti:”bite

Balbine”

aba aransubije ati:”ni Sawa Chr” akivuga iryo

jambo nahise menya ko ari umukinnyi, nizera ko

mfite amahirwe nshobora nanjye gukuraho part

yanjye, nahise musubiza nti:”birantunguye ukuntu

uhise umenya wa mutype ubereye malayika

murinzi” aba arasetse nanjye ndaseka kugira

mutere courage aba arongeye ati:”gusa byo sinari

nakumenye, nari nikanzemo umushuti wari

wambwiye kumpamagara aya masaha” abivuga

menya ko nanjye atazigera asaving nbr yanjye,

njye ntacyo naricyo nigereranije niyo nshuti ye

bafitanye gahunda akaba anazi ijwi rye, mba

ndongeye nti:”ntabwo uri malayika mwiza”

“kubera?”

“wowe se ntiwumva impamvu?”

“icyumweru kirashize ntegereje ko umpamagara,

nari ntangiye kwibagirwa ko hari umuntu nahaye

numéro yanjye mumujyi”

“hahahah urashaka kumbeshya ko ari njye

njyenyine wahaye nbr muri iki cyumweru?”

“kubera iki wumva ko nkubeshya”

“arega abakobwa beza bwira nibura abatype 10

aribo bagerageje kubavugisha, ndabizi ko muri

abo icumi hataburamo numwe utahana numéro”

“buriya njye sindi mwiza tu, ni wowe uheruka

kumvugisha duhuye”

“buriya baragutinya tu”

“ntakuntinya, buretse ko ntanakunda kuva

murugo”

“eh niyo mpamvu tu, naho ubundi nanjye nicyo

cyari cyaratumye ntaguhamagara mbere”

“igiki?” mba nkoze ikosa musubiza nisuzugura kdi

mbizi ko abakobwa bakunda abatype babereka ko

babakwiriye maze ndamubwiye :”nyine kuko

natekerezaga uwo mubare wose, numvaga

nubundi ntamahirwe mfite”

“hhh nari nagukunze none mbonye utinya

amarushanwa ntibyavamo”

“haha niba wari wankunze nanjye nkaba nari

nagukunze se buriya amarushanwa yaba ari

ayiki?”

“wowe narakubonye uri ba batype baba

bikenereye ibintu gusa”

“arega bose nibyo baba bakeneye, itandukaniro ni

uko bamwe tuba tubishaka vuba abandi

bagategereza marriage, ariko byose impembero

iba ari imwe, kdi nawe nabonye utari type

y’abakobwa bategereza marriage”

“genda”

“ndabizi ko ntakwibeshyeho, ahubwo mbwira niba

ngifite amahirwe”

“amahirwe y’iki c?” ntaramusubiza arakomeza

ati:”mfite bf”

“nari mbizi ko umufite”

“amakuru wayakuye he?”

“arega sinjye ureba neza murwanda kuburyo naba

mbaye uwambere ubonye ko uri mwiza, gusa

nkunda kugirana utu affaires n’abakobwa bafite

ba bf, ubundi ntangaruka zizamo”

“ingaruka zihe?”

“nko gufuha, kw’expecting ibintu bidahari na

sentiment zindi”

“uri ikiraya”

“oya arega ukuntu uteye ntawe bitatuma agira

ibitekerezo bibi, gusa sicyo ngamije”

“ugamije iki?”

“kukugira inshuti ibyo bitekerezo bibi

nkabigumana mumutwe”

“hhh I know u’ll fuck me then unyibagirwe”

“ayo mahirwe nayabonye sinazigera nkwibagirwa

mubuzima”

dukomeza kuganira mukupa twemeranije ko

tuzongera kubonana nk’abantu bamaze

kunywana ubucuti, nkimukupa boss ahita

ampamagara abanza kuntonganya ngo iminota 30

yose ndi kuvugira kuri phone nari mubiki? mbura

icyo musubiza ambwira abantu nari kujyanira

ibikoresho byo mugikoni, arangiza angira inama

yo kugabanya gukunda abakobwa, nari mbizi ko

atariwe wampamagaye wenyine Angel nawe yari

yampamagaye inshuro zitarenze imwe ubwo

mpita muhamagara ahita ambwira :”ni akahe

gakobwa mwahoze muvugana umwanya wose

nahoze ngushaka?”

ngerageza kumubeshya ariko byagaragaraga ko

yarakaye bya hatari, ambwira ko yari ageze

murugo ko yari azi ko ahansanga kuko

ubusanzwe ntakora, yarimo ataha ngerageza

kumwumvisha musaba imbabazi murangira aho

agafunguzo kari ko ngiye gutaha nkamusanga

murugo, nafashe ibyo nagombaga kujyanira

abantu mbibagereza iwabo mungo, ndangije

ntaha ndi gutekereza Angel nageze murugo

yabyimbye lesani iri hafi guturika gusa ngeze

murugo birangira anyimye, ambwira ngo :”ese

wowe buri uko ngusuye ntakindi uba utekereza?

uba ubona iyo ariyo signe yonyine yo kunyereka

ko uri romantic?”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here