.
.
episode 10
.
ntabwo biba byoroshye gufungirwa ikintu utazi,
biragucanga iyo ubona ntanagahunda yo
kukubwira icyuzira, nirengagije uburyo nakiriwe
nakwa Aya bougie bubabaje ntashobora
kubabwira n’ubusanzwe nari mfashwe nabi
kuburyo ntakindi natekerezaga uretse kumva ko
Eddy ari umugome, numvaga njye nubwo
bahangirira ikimuga ntamutima wo kwihorera
mfite, numvaga ntashobora kuba nkawe inshuti
iyo iguhemukiye ntuyitura igihano nkakiriya,
ubundi ahari urukundo haba hari n’imbabazi, kuba
rero Eddy yari ankoze ibyo byanyerekaga ko
burya nta bucuti twigeze tugirana.
kumunsi wa 3 boss yaje kunsura n’umugore we,
ubusanzwe ni Ada wansuraga buri munsi, boss
ariko twavuganye amaze kuvugana n’abapolisi
bampa ibyo bari banzaniye abapolisi
banyemerera kubirira hanze n’ubwo bitari
byemewe turi kuganira sinzi uko navuze nti:”boss
ntakintu wamfasha basi nkamenya icyo nzira?”
“ese ntuzi n’icyo uzira?”
“rwose ntacyo bambwiye”
“ibintu urimo birakomeye, niba batarabikubwira
buriya amategeko aha ntazigera akurikizwa na
gato ushobora kumara aha iminsi irenga itanu tu”
nunama mbuze icyo kumusubiza aba arongeye
ati:”nari ngiye kugufasha ariko banteye ubwoba,
batubwiye ko ari abana ngo wateye inda bari
munsi y’imyaka 18, ababyeyi babo barashaka ko
ngo ujya murukiko tu, ni ugutangira gushaka umu
avocat, kuko nabajije abapolisi ababyeyi babo
bana bambwira ko kubitubwira byakwica
ibimenyetso numvaga tuvuganye nabo tukabaha
amafranga hari igihe ikirego bagishira hasi, ako
abapolisi banze kudufasha barangije banatwaka
ruswa ukuntu ari abagome ngo tubone uko
twinjiza ibyo kurya”
sinari nzi ko boss wanjye ari umuntu mwiza
bigeze aho uretse kuba ntarigeze mwiba nari
umunyamakosa ariko nk’abandi bakozi bose
sinatekerezaga ko yagira uwo mutima wo
kugerageza kumfasha kuva aho hantu, nahise
mubwira n’amasoni menshi nti:”I’m sorry kuba
nabateje ibibazo rwose, ntabwo ari ngombwa
kumfasha n’ubwo ibyo bintu ndegwa ntabizi ariko
reka byirengere tu wasanga arinjye wabyiteye,
muri abantu beza ntimwagakwiye kumenyana
n’umuntu wazanywe aha hantu, ndimo ndangiriza
isura yanyu”
“oya wivuga gutyo, ntawe bitabaho tu aha
ntihaza abanyamakosa gusa hari n’abaharenganir
a” mabuja avuga ibyo nibajije ukuntu andengera
kdi yarahoraga anserereza kugukunda abakobwa,
ahari ni uko yumvaga angiriye impuhwe yangaga
kumbwira ikintu cyankomeretsa.
twakomeje kuganira nyuma y’iminota 30 barataha
bataha ariko mbabujije guhamagara murugo kuko
ntashakaga ko bahangayika, iminsi yakomeje
kwicuma ariko Ada ansura kumunsi wakane
ambwira ko yabonanye na Eddy ariko ko
yahakanye ko hari uruhare yaba afite mu ifungwa
ryanjye, abivuga numvishe ntewe ubwoba no
kumbwira ko babonanye numvishe bishoboka ko
Hari ikindi kintu gishobora kuba, umunsi
wakurikiye Eddy aza kunsura, nkimubona nahise
mbwira umupolisi ko ntashaka kubonana nawe
umunsi wakurikiye nibwo nagiye kubona mbona
baransohoye bambwira ko nsezerewe mbabajije
kubyo ndegwa bambwira ko bakoze iperereza
bagasanga ndi umwere, bamaze kumpa utwanjye
twose ndenze amarembo ya prison umupolisi
w’umugore aba aje anyirukaho aba arambwiye
“ukuri ni uko hari umukobwa wishyuye ngo
bagukorere ibi tu, yashakaga ko bagukubita
bikomeye gusa abapolisi bagize ubwoba
bamubeshya ko bari kubikora, umukobwa
mufitanye ikibazo ukomoka mumiryango ikomeye
umwitondere” ndamushimira Ada wari waje
kumfata amuhereza akanote ka bibiri arangije
turakomeza turagenda twatangiye kubiganiraho
ngeze tugeze murugo.
maze kwitunganya neza nongeye kuba umusore
muzima Ada yahise ambwira ngo Jimmy hari
ikintu nshaka kukubwira.
ntega amatwi ndamureba aba aratangiye
ati:”bwambere ndashaka kugusaba imbabazi”
akibivuga nibajije niba ariwe wamfungishije
birancanga abonye nkomeje kumureba ntacyo
musubiza arakomeza ati:”sinakubereye imfura
mugihe twari tubanye, nakomeje gukora amakosa
na Eddy niwe wambereye uwambere nyuma yaho
biriya bibaye yaje kunsaba imbabazi nanga
kuzimuha sinzi uko nageze mumaboko ye nibuka
yansomye kumwiyaka birananira, niyo mpamvu
wabonaga ndi kumara aha igihe kirekire nagiraga
ngo ntongera guhura nawe, gusa ntacyo
byamfashije kuko nubundi byarabaga ntazi uko
bigenze” mumutima nibajije numvishe ngize
umujinya ariko kuko namukundaga umujinya
numvaga nkugiriye Eddy, nabuze icyo musubiza
nkomeza kumureba arakomeza ati:”ntabwo nari
naniteze ko umbabarira ariko nifuzaga ko
ubimenya kuko nari ntangiye kugukunda Jimmy,
icyakabiri ndagiye tu mwese sinshaka kongera
kubabona ndagiye kure, sinshaka gukomeza
kubaho mbayeho nk’indaya yanyu mwembi
umbabarire tu kuko birangiye ariho byari
bitangiye kuba byiza, nanjye sinifuzaga
gutandukana nawe ariko sinashobora kubana
nawe nziko nagucaga inyuma n’inshuti yawe,
ndashaka urundi rukundo rutari uru” yarangije
kubivuga amarira nyafatiye mumaso ngo atagwa
mba ndamubwiye nti:”mbabarira Ada sinshaka
kukubura, ndagusezeranya ko nzakuba hafi
ndagusezeranya ko nzakurinda ko Eddy
yakongera kukugera nzagukunda urukundo
ruzagufasha kukunda njyenyine”
aba aransomye ariko abikora narabibonaga ko ari
bye bye kiss, ahita afata agakapu ke arasohoka
ndamukurikira mufata akabokoko ageze
kumuhanda turarebana mumaso narabibonaga ko
adashaka kugenda gusa umwanzuro yari
yawufashe niyo mugarura ntaminota 3 yari
kumara muri ako kaghetto kanjye ahita ambwira
“Jimmy ndagiye sinzigera nibagirwa ko urukundo
wankunze rwatumye uhara byose kubwanjye,
gusa icyo nakakwituye singikoze may be
tuzahura mubundi buzima”
ahita akomeza ndamurekura aragenda.
akimara kugenda nahise mpamagara Eddy
musaba imbabazi ko namenye ukuri ko atariwe,
ngiye kuvuga kuri Ada ambwira ko
yamwoherereje ubutumwa bugufi anambwira ko
yarangije kumpambabarira kubyo namukoze
mbere birangira dupanze ko weekend twabonana
tugasangira.
nkimara gukupa sinzi uko igitekerezo cyanjemo
mba mpamagaye Balbine bwambere ntiyayifata
ndongera ndamuhamagara bwakabiri arayifata
ariko araceceka, nanjye nceceka akanya mbonye
atavuze mba ndamubwiye nti:”ni iyihe mpamvu
wakoze biriya” ahita akupa mpita menya ko ariwe
ndangije mwandikira SMS nti:”sinzi impamvu
watekereje kungirira nabi, ndabizi neza ko ari
wowe gusa narakubabariye icyo nashakaga
kumenya ni impamvu yabiguteye”
nkiyohereza nsigara mwenyura nibaza ukuntu
mutekereje hasize akanya aba arahamagaye
nkimufata ati:”ndashaka ko tubonana, ndumva
ntashobora kugira icyo nkubwira kuri phone”
murangira iwanjye neza hasize isaha
arampamagara njya kumufata kumuhanda,
ngenda mwenyura mwereka ko ntacyabaye, gusa
numvaga ntewe ubwoba n’ukuntu adatinye kuza
kundeba kdi abizi neza ko ashobora kuba ari
umupangu napanze wo kwihorera, tukigera
iwanjye nahise mbimubaza ati:”ufite ukuntu
uteye tu kuburyo umuntu adashobora gutekereza
ko wamugirira nabi, ikindi numvaga uramutse
ungiriye nabi waba wihoreye tu nanjye naba
mpaniwe amakosa nakoze”
“back to our business, mbwira impamvu”
“Jimmy wari ubaye umusore wakabiri dukundanye
*kumutima nti twigeze dukundana?* uwambere
nawe twamaze kuryamana ntiyongera
kumvugisha, wowe waje narafashe umwanzuro
ko nubinkora nzakwereka isomo, ndi kubipanga
naje kukubonana n’abakobwa katari na keza
kundusha numva nkagiriye ishyari numva ariko
nabikora gusa kuko ntari nashobora gukubita
umuntu, icyo nari nshoboye kwari ukwishyura
bakabinkorera kdi sinashoboraga kujya
mumabandi nagize ubwoba ko bakora ikosa
hagapfa umuntu mbona icyoroshe ari
ukuguhimbira ibyaha”
“ntabwo wambwiye icyo wabikoreye ariko”
“Jimmy naragukundaga, numvaga utagakwiye
kunkora biriya, sindagusaba imbabazi z’ibyo
nakoze kuko wambwiye ko wambabariye”
“nanjye ndagusaba imbabazi ko ntamenye ko
unkunda ngo nanjye ngukunde”
“hmmm”
dukomeza kuganira mubwira ibyambayeho
mubwira na Ada mubwiza ukuri kurukundo
namukundaga ariko mubwira kubyo muri gereza
nshiramo amakabyankuru y’ukuntu muminsi
yambere nakubitwaga buri munsi mubwira ko
bariya bantu barenze ko bagukubita kuburyo
kumubiri hatagaragara igikomere ngiye kubona
mbona ararize arangije ati:”wajya kubitaro sha
bitazakugiraho ingaruka nyuma?”
nti:”wapi ndumva ntakiribwa ndi gukira”
“then ntumbwire ko udakeneye Ka massage, I’m
ready gutuma umererwa neza ubu chch”
ndamureba mpita menya ikigiye gukurikira.
.
.
The end
umukobwa w’inzozi zanjye Ada twongeye guhura
duhuriye mubukwe nyuma y’imyaka 5 ari kumwe
n’umugabo ari naho yambwiye ko afite n’umwana
w’imyaka 3