
Episode 1
Byari bimaze kundambira kubyuka buri munsi
nziko narose umukobwa ntazongera kubona,
umukobwa wabayeho umukiriya wanjye iminota 5
yonyine, akagenda atambwiye uko yitwa kuko
ntabashije kugira ikindi mubwira kirenze kugiciro
cy’ishyiga rya Gaz yari aje kugura, si uko ntari
nabibonye ko ari mwiza nubwo ubwiza bwe yari
abuhuriyeho n’abakobwa benshi gusa hari
ikidasanzwe yari afite nabyiyumvishemo
nkimubona ari nabyo byatumye mutinya.
kumutinya ndabizi neza ko ntatinyaga ko antera
indobo kuko izo nari maze guterwa zari nyinshi
cyane, abatype nimwe mubizi cyane, ubundi
theory yambere iba mugutereta, uko utereta
abakobwa benshi ninako uterwa indobo nyinshi,
nari maze kwitera abana benshi cyane, nawe
urabyumva ko udashobora kwiyumvisha icyo
natinyaga.
nk’ibisanzwe narabyutse ndoga nambara
utwenda dusanzwe nireba muri mirror mpita
nibwira nti:”Jimmy ni wowe mutype wambaye
neza mumujyi wa Kigali” biragoye kwambara
neza mumujyi wa Kigali gusa biroroshye
kwiyumvamo ko ari wowe wambaye neza
mumujyi wa Kigali, nizere ko mwumvishe icyo
nshaka kuvuga, navuye kumuhima nerekeza
mumujyi ari nako mvugisha buri mukobwa
duhuye, abakobwa ndabakunda ndabizi ariko se
ninde muntu muzima utabakunda, niyo waba uri
ipede hari impamvu imwe yo kubakobwa abo
bakobwa muminsi yashize nibo bavuyemo maman
wawe…. iyo nabaga ngeze neza mumujyi
natangiraga kugenda nigengesereye abantu
benshi bari batangiye kumenya ko ndi umusazi
numvaga nshaka kubereka itandukaniro,
nakomeje kugenda mpura na Eddy inshuti
magara nagiraga aho mumujyi, yakoraga
amatelephone na za machine yari ibogard
kuburyo yitereteraga abakobwa bo mubipangu
gusa, nanjye ubwanjye nari mbizi ko agabanyije
ibintu byo gusohoka yakabaye afite imodoka,
twahuye ari kumwe n’abakobwa babiri bombi
abafashe kurutugu inyuma hari umwe uri
kugenda ari kureba muri téléphone, akinsuhuza
mpita mubwira ndi :”ndabona wabaye Shaggy”
aba arasetse cyane arangije ati:”ndimo
ndaprofita icyo kuba umustar wenyine uri umwe
mumujyi bivuze”
“buriya wababeshye ko ari wowe Safi madiba
bajya babona kuri télévision” abakobwa baba
barasetse ndahagarara nitegereza wa mukobwa
warimo achatting kuri phone, yari buzy cyane
kuburyo wari gutekereza ko ari kuganira na The
Ben cg meddy ndangije mba ndamwegereye
ndamwongorera nti:”icyampa ngahinduka uwo
mutype muri guchatting” aba azamuye umutwe
nk’uwikanze, ntiyari yansuhukije nk’abandi muri
make wabonaga atazi n’impamvu bahagaze
yaranyitegereje nanjye ndamwitegereza nk’ufite
gahunda yo kujya kumushushanya nyuma, yari
afite ikibuno kinini nick Minaj ni urugero
rwiza……..