..
…
.
..
..
.
Reka ndeke kuvuga ku ijoro rya nyuma yo
gusezerwa na Angel kuko ntakidasanzwe
cyabaye, ahubwo umunsi wakurikiye wari mwiza
cyane n’ubwo nagize akazi kenshi gusa
nagakoraga mumutima ndi gutekereza ukuntu nza
guhura na balbine.
Bidatinze saa sita zaje kugera nerekeza kuri
restaurant nakundaga kuriramo mumujyi, nicara
muri coin ahantu nicaraga buri gihe iyo
nasangaga ntabantu benshi barimo, natse ibyo
kurya abaserveur bari bamaze kumenya ibyo
naka buri munsi kuburyo ikibazo bambazaga
cyonyine cyari ngo “ntacyo duhinduraho?”
bakimara kunzanira ibyo kurya maze gukoramo
nka kabiri nibwo numvishe ikiganza kurutugu
rwanjye,narahindukiye sinatungurwa no gusanga
ari Eddy aransuhuza mbona umukobwa wari
umuri inyuma ampereje ikiganza naramusuhuje
ariko sinita kumenya uwariwe arangije
aratambuka yicara imbere yanjye na Eddy yicara
iruhande rwanjye nibwo nubuye umutwe
nitegereza uwo mukobwa tugihuza amaso
nabaye nkufashwe n’amashanyarazi ndamureba
nawe mbona ari kundeba nibaza niba ibimbayeho
nawe aribyo biri kumubaho ahita ankura
mukimwaro ati:”ako twigeze guhura?” nanjye
musubiza ndidimanga nibaza umukobwa utumye
ibyo bintu bimbaye bwambere mubuzima
umubumbe yaturutseho nti:”nda nda…ndabona
nananjye atari ubwambere”
Eddy aba arasetse ati:”nahita nemera ko ukunda
abakobwa cyane na Ada uramutse
waramutereseho”
Me:”ese yitwa Ada?”
Eddy :”ada uyu ni jimmy, niyo nshuti ngira
mumujyi wa Kigali, jimmy uyu mukobwa ubona
imbere yawe ni umukobwa nakunze ngira
amahirwe nawe arankunda bamwita Ada”
“yeah ndabibona amaze no gutuma utangira kuba
umugentleman”
Ada :”wapi ibi byo sinjye, ari kwitwara
ungentlemanly ntabona kweri ahantu turi” aba
aramwenyuye ndebe iyo nseko mpita nyibuka
ahantu, ada yari wa mukobwa twahuye aje
kugura akantu kuri stock yacu, niwe mukobwa
nakomeje kujya ndota, numvishe ngiriye Eddy
ishyari, numvishe nifuje kujya mucyimbo cye
kandi bidakwiye, gusa sinari kwirenganya yari
afite umukobwa w’inzozi zanjye kuri njye abandi
ntacyo bari bavuze ubagereranije nawe.
Twariye tuganira turangije duhagurukira
icyarimwe tugisohoka mpita mbayoba nabo
barakomezanya, nsubira aho nacururizaga
nkomeza akazi saa yine mpamagara balbine
mwibutsa gahunda, birumvikana sinari
gutegereza ko yongera kumpamagara mbere
kandi umunsi wari wabanje yarabikoze nkica
gahunda, akazi karangiye nafashe moto nerekeza
iwe ngeze kukabare kari kumuhanda yari
yandangiye guhagarara imbere yako
ndamuhamagara bidatinze aza kundba yambaye
boro imeze nk’ishati ariko ndende yagarukiraga
hejuru y’amavi, ansanga aho nari mpagaze
ansoma ku itama arangije araseka ukuntu ari
umwana mwiza ntiyigeze ambaza kubyumunsi
wari wabanje, ndangije ndamureka ajya imbere
ngo anyobore gusa nanashakaga guprofita
kugenda nirebera inyuma he, tugeze iwe
anyakiriza icyayi kuko hari hakonje.
Yabaga munzu ya salon n’ibyumba bibiri, yari nini
kuburyo utari gukeka ko ayibamo wenyine sinzi
uko twabaye nk’abacecetse nti:”ese iyi nzu
uyibamo wenyine?”
Arikiriza ndongera nti:”uwazaza tukibanira ko
atari byiza ko umukobwa mwiza nkawe aba
wenyine”
“ababi nibo bakwiriye kuba bonyine?”
“yeah kuko ntawe uba ubitayeho, ariko wowe
bashobora kugutera cg bakagushimuta”
“reka ntawankoraho barabizi ko papa ari umuntu
ukomeye”
“papa wawe akora iki?”
“ni umusirikare”
“wowe se ukora iki?” aba arasetse ntekereza ko
yari yiteze ko kumbwira ko se ari umusirikare
birantera ubwoba nkaho ariwe narimo ngirana
nawe affaires arangije aransubiza :”buriya
uratangiye kumbaza, mukanya uraje umbaze ngo
uracyari isugi?”
“icyo kibazo sinakikubaza kereka mfite company
ibusubizaho wenda ndimo kugushakamo
umukiriya niho nakikubaza”
Aba arasetse ati:”u’re funny” aba andyamyeho
mpita musoma ntungurwa no kubona abaye
nk’aho yari abyiteze ahita nawe ansoma
turakomeza.
Byarangiye dukoze urukundo ariko natashye
numva meze nkaho naciye inyuma Ada
umukobwa w’inzozi zanjye nubwo nari mbizi ko
afite Eddy kurundi ruhande.