Perezida Ndayishimiye yikomye abayobozi batumye abashoramari bimukira mu Rwanda, abandi abita ’ibikoko’

0
10
SOURCE igihe.com

Imyaka ibiri irihiritse Perezida Evariste Ndayishimiye ayobora u Burundi. Ibintu byinshi amaze kubishyira ku murongo uko abyifuza, ariko hari ibikimubuza gusinzira: ruswa no kunyeganyeza ibishyitsi bitunze za miliyari.

Ni ihurizo rikomereye u Burundi nk’igihugu kicyishakisha, ku buryo Perezida Ndayishimiye avuga ko hari abungukira mu bibazo igihugu gihura nabyo.

Ubukungu bw’igihugu ngo bujya ahatari ngombwa, ku buryo abavuga ko u Burundi bukennye bo bakwiye “kubivugira mu mwobo”.

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Ndayishimiye yakoresheje aya magambo akomeye.

Yageze aho avuga ati “Nta muntu n’umwe muri mwe ntinya. Nta n’umwe. Niba mwampaga amafaranga muyareke, nta muntu n’umwe ndimo gusabiriza, ndibeshaho.”

Ni ijambo yavuze ku wa Kabiri tariki 6 Ukuboza, ubwo mu Burundi hizihizwaga Umunsi w’umusoreswa, mu Mujyi wa Bujumbura, ku nsanganyamatsiko igira iti “Dutange neza imisoro n’amahoro, dushyigikire iterambere ry’igihugu”.

Yashinje bamwe umugambi wo gusenya ubukungu bw’u Burundi

Kimwe mu bibazo bikomeye yagarutseho, ni uburyo abayobozi benshi bamunzwe na ruswa ku buryo batagituma igihugu gishobora kubona abashoramari gikeneye.

Umuntu utemeye gutanga ruswa ngo ntashobora kwemererwa gushora imari, ndetse na gahunda yakenera ku muyobozi ntashobora kuyibona.

Yagize ati “Abantu bazane imari yabo i Burundi, mukabirukana? Ngo banza umpeho, utampaye na minisitiri ntazakwakira, ugahita ugenda ugaha ruswa abajyanama ba minisitiri ngo funga ntibazahure, bagafunga kubera ko atabahaye amafaranga, ngo ubwo utampaye ntaho ujya…”

Yatanze urugero rw’umuntu wari uguye kubaka hoteli mu Burundi, afite miliyoni $22.

Ati “Mukamwirukana kandi muzi uburyo mukeneyemo ayo madolari, muzi uburyo muyakennye, mukamwirukana! Umuntu yari aje kwiyororera amafi hano muramwirukana, ndetse mwabanje no kumufungisha kugira ngo agire ubwoba bwinshi.”

“Uyu munsi ntari hano hakurya mu Rwanda? Asarura toni ibihumbi n’ibihumbagiza, birenga ibihumbi 20 by’amafi ku mwaka, mwe mwaramwirukanye, ngo mushaka iterambere! Kwirukana umushoramari?”

Mafia mu bucuruzi bw’amadolari mu gihugu

Ndayishimiye yanakomoje ku bakire bakorana n’abayobozi, ku buryo idolari ryari rigiye gusiba Ifaranga ry’u Burundi (FBU) ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Ni ibintu ngo byari bigeze aho n’ushaka gukodesha inzu i Bujumbura, agomba kuba afite amadolari.

Amanyanga ahambaye ariko ashingiye ku buryo aya madolari aboneka.

Ndayishimiye ati “Haje dayimoni mbi, bazi ubwenge bwo guteka imitwe bakiba igihugu, hari ibintu mpora mbona nkavuga nti iyi ni laboratwari, ntabwo byakozwe n’umuntu.”

“Ni ibikoko, ni ibikoko kabisa. Ubwenge barabufite, njye njya mbyita amadayimoni. None se ko bafite ubumenyi…”

Yatanze urugero ku buryo amadovize yibwa muri Banki Nkuru y’u Burundi (BRB), abantu bakayahabwa bitwaje ko bashaka gutumiza ibicuruzwa mu mahanga bakoresheje amadolari, nyamara byahe byo kajya.

Ibyo ngo rimwe na rimwe binakorwa na sosiyete zidasanzwe zitumiza ibintu mu mahanga, ariko zikarenga zigahabwa amadolari zikeneye kubera ruswa.

Ati “Iyo sosiyete ntijya itumiza ibintu mu mahanga, [umucuruzi] akamenya ko ayo mafaranga bazayohereza kuri konti ye iri i Dubai kuko azi ko i Dubai ari ahantu amafaranga adakurikiranwa, akagenda akayafata mu ivalisi akayazana aha, akayagurisha ku masoko mu buryo butemewe (Marché noir).”

Nyuma ngo basubira muri BRB igakomeza kubaha amadolari bakeneye.

Ni ibintu yavuze ko birimo ubwenge bwinshi, ku buryo ari umugambi wagutse wo gusambura igihugu.

Yakomeje ati “Gusambura igihugu erega si ukukirasa gusa, abantu benshi bazi ko inyeshyamba ari irasa… igihugu ugisambuye mu butunzi uba ugisambuye, kandi kirahenuka.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko iyo barangara gato, ibi bintu byari guteza izamuka ry’ibiciro ritigeze ribaho mu Burundi, bikagera aho umuntu yitwaza igunira ry’amafaranga agiye guhaha ibitunguru, cyangwa yajya kugura intoryi bakamubwira ko ari ari $2, aho kumubwira igiciro mu mafaranga y’amarundi.

Yavuze ko mu mujyi wa Bujumbura, inzu zari zatangiye gukoshwa mu madolari ku buryo amafaranga y’u Burundi yari yarangiye.

Ibintu ngo byari byageze aho abantu abantu bajya muri banki bakavuga ko bashaka gutumiza mu mahanga ibintu k’ibya miliyoni $15 bakazibahwa, umuntu agatumiza ibya miliyoni $3, miliyoni $12 zisigaye akazicuruza ku isoko ry’ivunjisha ry’imbere mu gihugu.

Ati “Umuntu ugasanga ngo atunze za miliyari, akagenda akagara, afite ibi-Jeep 50, ngo ni umugabo… ubugabo bwa he ko uri shitani?”

Yavuze ko yasanze nta mugambi mubisha mu Burundi ukorwa n’abantu batize, ahubwo ari abahanga bakabaye bateza imbere igihugu.

Yakomeje ati “Mbabwire tujye inama, ariya madovize yose mwatwaye, muzane ibyo mwari mwagiye kuzana, mubizane kuko sinzayaheba kabisa! Kuko ni jenoside irimo gukorerwa itunga ry’u Burundi. Umuntu wese uzi ko yahawe amadovize ntazane, azane, azane, ndabibabwiye kandi aha nta mikino irimo.”

Yasabye BRB urutonde rw’abantu bahawe amafaranga bagiye gutumiza ibintu mu mahanga, anasaba Ikigo gishinzwe imisoro mu Burundi (OBR) kugaragaza ibyo buri wese yinjije mu gihugu, icyo kinyuranyo kigasubizwa leta.

Yakomeje ati “Utayazanye nta gahenge nzaguha, nzajya kukuburanya kugeza no mu rwego mpuzamahanga, uzane umutungo wawe wose aho wawuhishe. Mbere y’uko ngera kuri icyo cyiciro, zana. Uzi ko atarazaya ayo madevize, zana!”

Ibibazo mu masoko ya Leta

Perezida Ndayishimiye kandi yagarutse ku bibazo bigaragara mu masezerano Leta isinyana n’abashoramari, ugasanga nibo afitiye inyungu kurusha rubanda.

Yakomeje ati “Ubu rero leta ikuze yaje, hari leta ikuze ishaka kureba abayihagarariye ibyo basinye. Tugisanga hari amasezerano arimo uburiganya, turayahindura, amasezerano tuyagire neza.”

Yavuze ko ashaka kubyikorera, kuko iyo atumye abantu “muhita mubaha ruswa, bakabisoma bicuritse.”

Yashimangiye ko amasezerano Leta ikeneye ari atanga inyungu ku mpande zombi, kurusha atuma Leta ifata 10%, abandi bakikubira 90%, kandi ugasanga abakozi bahagarariye Leta barabisinye.

Abamuherekeza baba bari mu bukerarugendo

Perezida Ndayishimye yanakomoje ku bacuruzi bakunze kumuherekeza agiye mu ngendo nyinshi mu mahanga.

Ati “Aho twahereye tuhjyana ko ntarabona uza kumbwira ngo rwa rugendo rwangedekeye neza, nabonye umufatanyabikorwa, yaje, munyakirire? Ko ntarabona n’umwe? Muba mugiye mu bukerarugendo.”

Yasabye ko bisubirwamo, mu gihe hakorwa urutonde rw’abazajyana na Perezida, hakanandikwa icyo umuntu runaka agiye gukora mu mahanga.

Ati “Kubera iki mujya kuzerera mwikinze mu mugongo w’umukuru w’igihugu? Umukuru w’igihugu ngo ni ‘umujama’, mukabuza umushoramari wa nyawe ko twakwijyanira, ngo hagomba kugenda gusa twebwe abakire. Tuzajyana n’abacuruzi bagiye gushaka abafatanyabikorwa, uzi ko atazamuzana, azaba igicibwa simbabeshya.”

Yabwiye abacuruzi ko atabatinya, nubwo baba bafite ibindi bintu bamufasha.

Yakomeje ati “Nta muntu n’umwe muri mwe ntinya. Nta n’umwe. Niba mwampaga amafaranga muyareke, nta muntu n’umwe ndimo gusabiriza, ndibeshaho. Ibintu mwakoreye igihugu muri iyi minsi ishize, mukagitembagaza, mwarambatije, nkomezwa muri roho mutagatifu, ubu ndakomeye ntacyo ntinya, nzarwanira u Burundi. Ibyo mwankoreye mwaramaze.”

Yavuze ko biteye isoni ku buryo yageze aho yibaza niba iki gihugu ari icy’ibivume, ariko nawe arababarira kuko batazi icyo barimo gukora.

Ati “Idayimoni yadutwaye ubwenge bwose.”

Yavuze ko Abarundi bavuye mu ntambara zo kwicana none bisanze mu zo “gutembagaza igihugu”, kandi ko abarimi kubikora biyizi, bagomba kubihagarika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here