………………………………..

FINAL
Duherukana Olga yinjira murugo kwa davide
agasanga kevine arikumwe na davide bonyine
kevine Arikurira. Ese Olga yakoze iki?
Ese iyi
sigiye kuba intambara hagati yabavandimwe?
Ahaaa reka dukomeze.
Nuko mugihe kevine
arikunsobanurira impamvu yatumye agenda
atambwiye arimo no kurira mbona Olga arinjiye
ndikanga cyane Olga abura ubutera intambwe
aza ansanga nkuko yaraje murugo mbona
amarira azenze mumaso. Birancanga ntangira
kwibaza ukuntu amarira yabantu babiri
ndayahanagura biranyobera nanone nkibaza
mama cg undi muntu wese uragera murugo
agasanga abakobwa babiri barikurira ibyo
aribukeke bitangira kunyobera. Nyamara Olga
ntiyariyitegereje neza mumaso huwo mukobwa
warimo arira kuko yariraga yubitse umutwe. Olga
yahise asohoka nuko agisohoka arira akubitana
na mama mumuryango aramuhagarika.
Aramufata muntugu aramwiyegereza aramubaza
ati mukobwa wange kurimo kurira
byakujyendekeye gute? Akibivuga mbamugeze
iruhande nigihunga kenshi nkibona mama nibuka
ko nsize kevine munzu arimo kurira cyane numva
ndushijeho guta umutwe. Mpitansubira munzi
ntakintu mvuganye na mama ndetse na Olga
ntakintu namubwiye. Maze mama baza Olga icyiri
kumuriza maze Olga amusobanurira ukuntu
byagenze mama yinjira munzu arakaye cyane
Nyamara Olga kuko atari yamenye neza ko ari
kevine yasobanuriye mama yuko ansanganye
nundi mukobwa arikurira mama akinjira ansanga
kevine arikwihanagura amarira. Akibona kevine
asa nuwikanze na Olga amubonye Agwa mukantu
bose barumirwa mbibutseko bose baribaziko ari
muri England. Maze mama abwira kevine ati Ese
ni woe? Kevine mwijwi ryuzuye agahinda ati
ningewe maze Olga Aba araje Amugwamo ubona
amwishimiye cyane. Erega nimugihe reka
Amwishimire numuvandimwe kd baribamaze igihe
kinini batarikumwe. Yaba mama yaba Olga
ikibazo babazaga kevine nikimwe kuki waje
utabanje kutubwira Nyamara Olga we yatunguwe
cyane nuburyo kevine yaje Agahitira kwa davide
atanageze iwabo, Abonako kevine Ashoborakuba
akunda davide cyane Disi urukundo rukora
ibitangaza bikomeye kevine yiyibagije mama we
numuvandimwe Aza ashaka davide kevine
aracyakunda nukuri. Nuko twakomeje kuganira
nabavandimwe babiri ubonako bishimanye cyane
Nyamara mukubona kevine yaje yarakeye cyane
ubwizabwe bwarikubye mbega ubwiza!!! Gusa
nimugihe reka acye yaravuye iburayi.
Naramubonye numva urukundo ruragarutse Gusa
nubundi narinkimukunda gusa kuko atarandi hafi
urukundo rwari rwaragabanutse cyane.
Twaraganiriye biratinda bombi ubona ko
ntakibazo bafitanye nubwo Olga yankundaga
cyane arko yarumukobwa uzikwihangana cyane.
Igihe cyarageze bose barataha gusa nsigara
nibaza ukuntu nzava mubibazo bikaze narindimo
byo gukunda nogukundwa nabavandimwe babiri.
Ba kevine bageze murugo iwabo ngiye kubona
mbona SMS iturutse kuri Olga igira iti :davii
ndagukunda ndetse ntanumuhungu nzakunda
nkuko nagukunze niwowe utuma nseka.,niwowe
ubuzima bwange bwari bushingiyeho gusa
nabonyeko harugukunda kundusha uyumunsi kd
sinifuza kuzakubona ubabaye kuberange cg ngo
Uzicuze kuba utarakunze ugukunda ibintibivuzeko
ndagukunda ndagukunda ndetse cyane arko
nanone nkunda umuvandimwe wange ariwe
kevine. Kubwibyo nabonye urukundo agukunda
uko rungana none sinifuza kubabaza
umuvandimwe nkisoma iyi SMS amarira
yatangiye gushoka kumatama Nyamara nkekako
na Olga arko byaribimeze nukuri. Nuko nakomeje
Gusoma Olga agirati davii nukuri niba unkunda
nyemerera ukunde kevine sinzabikurengan
yiriza
kuko nabonye agukunda birenze uko
nabitekerezaga. Nzahora nkutekeraza,
nzahorankwibuka gusa wahinduye byinshi
mubuzima bwange arko sinababaza
umuvandimwe mbabarira kubwibi nanditse Gusa
ndagukunda. Mbega agahinda natewe niyi SMS
narababaye gusa nsubije amaso inyuma nkumva
Olga aravuga ukuri maze ndamuhamagara aza
murugo tubiganiraho neza ntakundi nagombaga
gusubirana na kevine kubwo umukunzi cyane ko
na kevine namukundaga kd yari mwiza. Muruwo
munsi nasize Olga murugo ngiye kugura fanta
maze nsanga Elie yamuganirije bariguseka cyane
mbonako Elie yamuganirije ntarungu yagize nuko nyuma twaje kumuherekeza arataha
Nuko nangira urugendo rushya na Kevine
Urukundo rukomeza kuturyohera
gusa twaje Gusubira kwishuri kevine yari
yagarutse muri campus ibutare warumunezero
kuri benshi kuko yarakumbuwe cyane Amakuru
yasakaye mukigo hose yuko kevine yagarutse
abenshi bakavugako ntamukobwa umuruta
mukigo. Numvagako arishema kuba nkundana na
missi Nyamara byankururiraga kujya mubitaro
nziragukundwa na kevine. Urukundo rwange na
kevine rwararyohaga cyane ariko rukanambabaza
cyane. Kera kabaye kevine yaje gukundwa
numuhungu wa colonel aramukunda cyane
Nyamara kevine arabyanga niko kumpemukira.
Baranteze mvuye muri Etude ndikujyenda numva
umuntu anturutse inyuma Amfata mwijosi
arambwirati ugomba kureka kevine cg ugapfa
irijoro ndababwirati mukore icyomushaka arko
sinamureka baba bankubise uruti mumugongo
mbanguyehasi nkomeza gukubitwa cyane
kubwamahirwe imodoka iza inyuramuruwo
muhanda bakiyibona bariruka navanywe aho
naguyemuri coma najyanywe CHUK marayo
amezi atanu
Ari naho episode yacu yatangiriye kubo twatangiranye mvuye mubitaro muruko kurwara kevine niwe warundwaje
yakomeje kunyereka urukundo kugeza
nakize .
Hashize iminsi mike nibwo muganga yansezereraga ko nagarutse ibumuntu nuko ndataha umubyeyi anyitaho na kevine akajya anyuzamo akaza kunsura.
Iminsi yakomeje kwicuma nuko mbwira mama ko shaka gutegura umunsi mukuru kuba narakize byumwihariko nkashimira kevine wandwajije amezi atatu nuko mama arabishima turabipanga neza
Nuko bigeze kumugoroba mpamagara umukunzi wanjye mubwirako kuwa 6 atumiwe murugo ambaza ikizaba mubwirako ari surprise arishima ati chr sinzahatangwa
Nuko umunsi wikirori warageze abantu bahari turishima turasangira
Nuko nyuma pfata ijambo shimira buri wese witabiriye nuko mpamagara kevine imbere
Ngira nti uyu mureba imbere ni impano nahawe narurema kuko yambereye umukunzi nyawe amashyi ngo kaci caki
Nuko nkaba mufitiye impano none nasabga kevine yipfuke muhe iyo mpano
Nuko aripfuka ako kanya mpita nshinga ivi nkura impeta mumufuka nuko ndamubwira nti open your eyes my love agifungura yabonye impeta amarira yurukundo nibyishimo aramutaha
Nuko ngira nti wanyemerera ukambera umufasha wibihe byose ntararangiza ati yes yes ndayimwambika mpita mpaguruka ndamuhobera muha aka bz amashyi ngo kaci caki.
Nyuma yumwaka
Olga nawe yaje kwerekeza USA kwigayo ndetse ahurirayo numusore aramubenguka biba byiza
Naho petit frere Elie muri party nari nateguye niho yaje kuboneramo umwali kuburyo baryoshye murukundo
Nyuma yumwaka kevine na
davide baje gukora ubukwe barabana kurubu kevine atwite inda ya david!!
THE END