Episode 9
Duherukana deni yinjira muri guetto ya davide, na
kevine ashaka umukunzi yamubuze. Ese kevine
yaje kubona umukunziwe yashakaga, Ese deni
Reka dukomeze.
Nuko ngiye kubona mbona deni yinjiye muri
guetto yange mpita nikanga, ndamubaza nti :niki
kikuzanye hano deni? Nawe ati ikinzanye ntakindi
nukuguha gasopo kuko umwana nuwange
ndakeka ntamuntu utabizi hano mukigo kd nawe
urabizi sibyo? Niba utabizi reka nongere
nkwereke. Niba utabasha gusohokana umukobwa
mwiza nkuriya wamukundagute koko. Agitangira
kunyerka amafoto kevine aba arinjiye we
ntiyaragikomanga kuko iwange yaramaze
kuhagira nkiwabo. Ubwo tukimubona twese
twabaye nkabatunguwe gusa murumvako deni
ariwe warutunguwe cyane kuko bari basezeranye
ko ibintu biribuhite birangira nyumayogusohoka
na. Mbega ubwoba kuri deni!!! Burya urukundo
sikintu ntirukangwa namafaranga, imitungo cg
ibigango ufite rwaramugagaje uwarumusore
atangira gutengurwa mbibona disi deni nawe
yarakunze byanyabyo. Nuko kevine yinjiye
akubitamaso kuri deni nawe ahita yikanga
ubwoba buramwica ndabibona bigaragara ko
twembi deni yaramaze kudukura imitima. Nuko
nyibona kevine akabaraga karagarutse
mpitambyuka ndamwegera nabonaga yabuze
ubushingura ikirenge ngo akomeze aze ansanga
nuko akigera kuburi arinaho deni yaryicaye yahise
abona amafoto deni yararikunyereka mbega ngo
kevine arongera kwikanga akijima mumasoo!!!!
Arangije aba arebye deni namarira menshi ati
deni urumugome urenze shitani ibi wabikoreye iki
ko ibyange nawe ntibyarangiriye hariya?
Mvamumaso ndetse umvire no mubuzima
singukunda, sinigeze ngukunda, sinzanagukunda.
Mbega amagambo akomeye deni yarabwiwe
nuwo yakunze byaragahinda kuri deni
basagankaho bamukubise ishoka mumutima
kuburyo yacijije icyatumye avuka. Nyamara deni
arakunda nawe disi. Nubwo deni yirukaga kuri
kevine yarumusore mwiza ihuye hose
baramwemeraga cyane ndetse yakundwaga
nabenshi kd beza gusa urukundo ntamahitamo
rutanga nkuko muruzi. Murakokanya deni
yarahagurutse arasohoka arigende arko ababaye
cyane. Nuko nsigarana na kevine. Mpitambwira
kevine nti :kavii umbabarire kuba ntarabashije
kugusohokana arko ndagukunda rumwe ruzira
uburyarya. Kukureka sinabishobora kuko kubaho
ntagufite byatuma nsaza nkirimuto rero ibyo
wakoze byose bitanshimishije ndabikubabarariye
rukundo rwange arandeba ibinezaneza
biramurenga arampobera tumarana nka 5min
duhoberanye nta numwe uri kuvuga. Nuko
turarekurana nsanga kevine amarira yashotse
kumatama ye nuko ndamuhanagura. Arangije
arambwirati cher ndagukunda cyane gusa
natunguwe nimbabazi wampaye utambajije
impamvu nakoze biriya. Gusa nabikoze kubwo
kugukunda cher ansobanurira uko byose
byagenze ntacyo ampishe numva byose nikubwo
urukundo ndishima cyane. Maze ndamubwiranti:n
takintu nakimwe umukunzi yakora kikosa
kitababarirwa. Gusa kubadakundana byanyabyo
iyo bahuye nutugeragezo nkutu bahita babivamo
kuko nubundi ntarukundo ruba ruri hagati yabo.
Nuko kevine ahita ampa pet bizou ndangije
nditegura dusubira mukigo. Twishimanye
dufatanye agatoki kukandi ubona ko urukundo
ruhari shenge Nyamara haruwakunze
ntiyakundwa uwo ni deni yewe ntakibinko
gukunda ntukundwe pe usigara wumva
utazongera gukunda Nyamara habahari aba
gukunda nawe wirengagiza ugakomeza kwiruka
kubyagusize. Tukigeramukigo twakubitanye
ninkuru ikura umutima yasakaye mukigo
hose………