………………………………..
Episode 13
Duherukana
Elie Asohoka murugo rwiwabo Arakaye cyane
Ubwo yaramaze kubona amafoto davide
arikumwe na kevine. Ese yarasohowe niki?
Ese
aracyakunda kevine?Reka dukomeze.
……………………………………………………
……………………………………Nuko turi muri salon
Elie aba arasohotse arakaye cyane mama
ayoberwa ibyaribyo arambaza ati Ese kevine
yagize ate Elie ko tumuvuga akarakara.
Nange
ndaceceka akanya gato nuko mbwira mere ko
ntakintu mbiziho. Ubundi mpita mpindura
ikiganiro dukomeza kwiganirira tunaseka
nkumusore mukuru wiga kaminuza urikuganira na
mama we murakizi abakibafite uburyo bahuza
urugwiro. Hashize akanyagato Elie aba
aragarutse kumbi yaravuye mucyumba ahita
azana Amafoto arikumwe na kevine. Ayomafoto
rwose warayarebaga ugahita ubona ko bari
bakundanye cyane kd koko barakundanye. Kevine
yarazi gukunda yeee uwo bakundanaga wese
yabaga mubyishimo bikagaragarira buriwese.
Arko nibazaga mumutima icyatumye Elie
atandukana na kevine kd mbona bombi bari
bagikundana bikanyobera. Nuko mama yitegereje
ayomafoto umwanya munini arangije arambaza
ati Ese kevine aragukunda byanyabyo? Nange nti
nikombyizera. Maze Elie mama aramubaza ati
Elie kevine mwakundanye ryari? Aramubwira
mama arongera aramubaza ati nonese
mwatandukanye gute niwoe wabiteye cg ni
kevine Elie ati Yansanze ndikumwe nundi
mukobwa twishimanye maze Ararakara cyane
arababara Guhera ubwo yahise ankatira kd
naramukundaga cyane nubwo nakoze amakosa
menshi nkamubabaza, nanubu ndacyabyicuza.
Sinashobora ngukunda undi mukobwa atariwe.
Nkibyumva numvishe agahinda kanyishe impuhwe
ziraza arko ntamahitamo mfite yoguharira Elie
umukunzi nukuri murabiziko kevine yarubuzima
bwange. Naramuburaga nkarwara indwara
idasanzwe. Ariko nakwibukako kevine agikunda
Elie nkumva ndafushye amahoro akabura kuko
numvagako Elie naramuka ahamagaye kevinee
ibyange na kevine bizahita birangira agahinda
nagashiha bikarushaho kwiyongera Disi urukundo
rwanyinjiye mumaraso ruyagendamo kuburyo
ntagishoboye kurwikuramo.
Reka twikomereze ubwo mama yahise abwira
Elie ati Niwowe wahemukiye umukunzi rero
ntuzigere ugerageza gutandukanya kevine na
davide kd nubikora uzahite umviramurugo
ntuzaba ukiri umwana wanjye. Elie kwihangana
byahise bimunanira ahita ajya kuryama Disi
Aracyakunda mbega urukundo ngo rurazana
intambara mumuryangoo!!!!!!! Mama yagumye
kumpanura ambwira ukuntu ngomba gufata neza
umukunzi kd ko ninzajya nkenera amafaranga
nzajya mubwira akamfasha narishimye cyane
maze nizeza mama yuko nzakunda kevine cyane
kd nka mwitaho neza cyane. Disi kevine afite
igikundiro Bigaragarako yamaze kwigarurira
umutima wamama musaaha make yaramaze
murugo. Mbega ngo urukundo rurqtangirakwiy
ongera mumutima wangeeee Nyamara kevine
nubwo ankunda Akunda na Elie Ese ubu koko
aringewe na Elie ninde akunda cyane? Icyonicyo
kibazo nibazaga mumutima. Gusa Elie agahinda
kamwishe kuryama biranga aburamahoro
akomeza kugendagenda mucyumba nkuwataye
umutwe disi urukundo rurasarisha dore
rwasarishije pet frere Nyamara ntacyo nakora
nubwo narimbabaye kubwumuvandimwe. Ese
ARIWOWE WARIGUKORA IKI KOKO?
mumwanyamuto pet frere aryamye asinziriye
nagiye kubona mbona fone ye irasonnye ndebye
neza mbona ni kevine umuhamagaye ngiye
kuyitaba Elie aba arayinshikuje Ajyakuyitabira
hanze baraganira umwanya utarimuto. Nange
nkanyuzamo nkayihamagara nkumva
arikuyivugiraho. Nyamara iyo umuntu
aguhamagaye aruwagaciro kuriwowe
urikuyivugiraho uramubwira akaba agukupiye
ukamwitaba. Ibyo kevine ntiyabikoze. Ibyo
byatumaga nibaza nti Ese kevine ninde akunda
cyane hagati yange numuvandimwe. Mukanya
gato nkibaza ibyo Elie wariwababaye cyane
yagarutse aseka cyane ubona yishimye…….