Episode 12
Duherukana Kevine yiyemeje kubwiza ukuri
davide.
Ese niki yamubwiye? Reka dukomeze.
Nuko ndamubwira nti mbwira mukundwa.
Nuko
kevine arandeba Arangije arambwira ati davii banza
unsezeranyeko utaribunyange kubwokuba
naraguhishe ukuri. Ndamubwira nti kukwanga
sinabirokora cher kuko ntanamahitamo
yokukwanga nahabwa numutima wange.
Nukuri
ndagukunda ahubwo mbwira nguteze amatwi.
Nuko kevine ahita ambwirati, naguhisheko
harumuntu nigeze nkunda, gusa uyumwanya ngiye
kugusobanurira neza. Nakundanye na Elie
umuvandimwe wawe ubwo nigaga secondary skl
twakundanye niga muwa gatanu weyiga muwa
kane naramukundaga cyane nongere ngo cyane.
Gusa we yasaga naho arindyarya kuko iyomyaka
yose atankundaga ahubwo harabo yakundaga.
Naje kubimenyako atankundaga niyemeza
gutandukana nawe Arko kumwikuramo
byarananiye nanubu ndacyamukunda pe.
Umbabarire kukubwira ibi kuko nubwo mukunda
nawe ndagukunda kd ntamahitamo yokubareka
mwembi mfite. Ndatungurwa cyane mbura
icyomvuga. Ndangije ndihangana ndamubaza nti
nonese kavii uzakunda utagukunda kugeza ryari??
Elie ndagukunda kd warabibonye kd uramfite Ese
sincobora kuba nakwibagiza ibyahise?? Kevine ati
davii nange nibyo nifuje ntangira gukundana
nawe kd nizerako ukobiri warumaze gufata
umutima wange nubwo atariwose. Gusa
ndagukunda nukuri. Nubwo urukundo
kurwikuramo bitoroshye. Ariko nzagenda
ngerageza kd Imana izamfasha.
Ese bavandi reka
mbabaze <<ABAYE ARIWOWE UMUKOBWA UBWIYE
NKIBYO YARAMBWIYE WARIGUKORA IKI? >>>
Ngewe
kumwanga sinarikubishobora nubwo atankundaga
ngenyine arko mwibukeko nubundi namukunze
mbizi ko akundana na pet frere ahubwo
natunguwe nogusanga baratandukanye ibyo
numvise bampaye amahoro hobuke Nyamara
sinarinzi uko pet frere atekeraza kuri kevine Ese
pet frere yabayaramwibagiwe burundu? Ibyo
nibyo nibazaga mumutima bidatinze nagejeje
kevine muri gare afata ijya muhanga arko nsigara
mpagaze ndeba imodoka uko irenga disi
urukundo sikintu. Nasubiye murugo ntishimye
maze mbere yokugera murugo nyura kukabari
mfata agacupa kugirango ndebeko nagabanya
agahinda arko nkabona ndigukora ubusa. Maze
ndahaguruka ndataha mpita ndyama ntamuntu
numwe mvugishije gusa mama yasaga nkaho
yabonye ko mfite ikibazo nuko abwira Elie
kutamvugisha byinshi. Disi umubyeyi wu
mumama Iyo umwana we ababaye abibona vuba.
Akabura ntikaboneke ninyina wumuntu koko.
Nuko bwarakeye nka saa 6:00am kevine aba
arahamagaye gusa narinkiri mubitotsi sinitaba
akomeza guhamagara incuronyinshi nuko Elie
Aza kuyitaba maze ati Elie amakuru? Elie ati
nimeza arko c uranzi konge ntakuzi? Kevine ati
ndakuzi cyane. Niba ushaka kumenya
umpamagare. Akibivuga mpita nkanguka naka
Elie fone yange numva avuga ngo sibyose?
Ndavuga nti yego nibyo kevine ahita akupa
namuhamagara fone ikanga gucamo Ese
ayikuyeho?? Niko nibazaga nasaga nkaho
ntakizere nkifitiye kevine. Nahise mbaza Elie
ndakaye cyane nti muvuganye iki? Ati ntacyo
mpitamubwira nti ntuzongere kunyitabira fone
ndakaye cyane. Byasaga nkaho ntangiye
guhangana na pet frere kuko numvagako agiye
kuntwara umukunzi. Mukanya gato twahamagawe
kumeza ngodufate ibya mugitondo maze
turikumeza mama arambaza ati Ese kevine
yageze murugo Amahoro? Ndamusubizanti
simbizi mama. Maze arisekera aravuga ati
ibyabakundana ntawabyivangamo sha pet frere
ubwo yari yiyambariye ecuteur mumatwi
ntiyigeze yumva izina kevine. Maze mama abwira
Elie ati Ese wariwagiyehe kutarebye cher wa
mukuruwawe? Ahita amwereka amafoto yari
yamufotoye muri fone. Elie akiyabona ahita
yijima mumaso maze ahita abaza mama ati yitwa
kevine? Mama aratungurwa cyane maze Elie
ahita yisohokera asankubabaye….