Episode 11
Duherukana kevine Ahamagara davide ngo
aze amutore muri gare aze amusure.
Ese byaje
kugenda gute ko na pet frere wa davide yarahari.
Disi kevine ntanakimwe Azi. Reka twikomereze.
Ubwo nariteguye vuba vuba ngongende kureba
umukunzi. Hari kuwa 6. Pet frere musiga murugo
gusa ngenda mpimba ibinyoma ndibubeshye pet
frere. Ntibyatinze ngera kumukunzi
ahoyarahagaze antegereje. Turasuhuzanya
nkabantu badaherukana ndangije mufata
mukiganza turataha murugo gusa mumutima nti
ibi bibintu ntibiribunyorohere tu gusa nkakomeza
kwi calma nkumuntu wumugabo. Ntibyatinze
twageze murugo dusanga mama Yicaye muri
salon musobanurira ko kevine ari gf wange ibyo
bya shimishije kevine cyane kuko yumvaga
umuryango wange umaze kumumenya. Nuko njya
mucyumba nshaka pet frere (Elie) ndamubura
niko kubaza ati mama Elie yagiyehehe ambwirako
yagiye muri sport. Mbega kwiruhutsaaaa!!
!!
Numvagako ubwo ntawuhari ibintu bitunganye
Nyamara simenye uko Elie na kevine bameranye
muriyo minsi. Naherutse bakundana gusa
sinarinzi uko bimeze muriyo minsi. Naje muri
salon nakira umukunzi turaganira twishimanye
cyane na mama. Kuko usibye kuba kevine
arimwiza inyuma azi nokuganira cyane. Ibyo
byatumye mama amwiyumvamo aranamunshimira
cyane gusa atugira inama uzuburyo dukwiye
kwitwara mubuzima no murukundo rwacu mbega
ibyishimo mumuryangoo byaribyiza. Gusa nkuko
mubizi umwanzi wibihe namasaha. Saa kumi
nimwe zarageze arasezera ndamuherekeza
tugenda tuganira twishimanye cyane. Kuburyo
uwatubonye wese yatubonagako turimurukundo,
urukundo mama shenge rutwara abantu
nkabasazi nange rwari rumaze kunshyiramukago
zi ntangiye kugendera kumategeko yarwo. Gusa
singewe ngenyine rwari rwafashe mpiri kuko
kevine we yari yaratakayemo kundusha urukundo
disi ruraryoha.twakomeje kugenda tuganira ngiye
kubona mbona pet frere aje aturuka imbere yacu
ndikanga arko ndakomeza ndagenda ndikumwe
na kevine tugiye kumugera iruhande abatipe
bakinanaga baba baramuhamagaye agenda
abasanga. Tumucaho gutyo atatubonye kuko
yakundaga kugenda yubitse umutwe ntiyari
kumbona. Yaramahirwe kuritwe gusa kevine
yariyamubonye neza ahita ambwira ati davii uriya
mutipe ndamuzi twariganye mumpamagarire
musuhuze ahaaa!!!!! Ibintu byari bikomeje
kunkomerana Nyamara mbibutseko kevine
ntakintu nakimwe azi kwisano ryange na Elie.
Nuko mpitamubwira nti uriya mutipe yarenze
mwihorere muzaba muhura cher cg harisano rindi
mufitanye? Kevine araseka ati cher uketse iki?
Ndamubwira nti ntacyo tu turakomeza tugiye
tugiye kugera muri gare kevine arambwira ati cher
bunyiriyeho ntiza fone mbwire murugo ko aribwo
nkibona imodoka bataza guhangayika nkiyimuha
fone pet frere(Elie,) aba arahamagaye
arambaza ati uyu niwa mutipe tubonye mukanya
nange nti yego. Kubeshya kevine cyarikizira kuri
kubera ukuntu namukundaga. Ubwo kevine
abayitabye fone yange Ati Elie iminsi myinshi
nawe ati ninde ko iyo fone ariya grand frere??
Mbegango kevine aratungurwa!!!!
Nawe ati
ntunyibuka? Elie ahita akupa mbega ibibazo!!!
Kevine yahise ahindukira ababaye cyane ati davii
burya urumuvandimwe wa davide? Nange nti
yego ahita ambwira ati nukuri haribyo naguhishe
kuva twakundana gusa unyihanganire kukubwira
ibi kuko Elie yarampemukiye cyane kd mukunda
Gusa sinkishoboye kuguhisha ibi ubwo
yabivugaga ari kurira maze ndamuhanagura
ndamubwiranti mbwira mukundwa nguteze
amatwi………….