Episode 1

ok let go, nitwa davide ndumusore wimyaka 26
nanditse iyinkuru ubwo navaga mubitaro bikuru
bya kaminuza nkuru yurwanda CHUK ncitse
urupfu.ese byagenze gute?? Reka dukomeze
dutangiriye kumunsi wambere ngera muri campus
ihuye aho narinarifuje igihe kinini. Mugitondo kare
narabyutse hariku cyumweru mbyuka nitegura
nanishimye cyane kuko nari ngiye kwiga muri
kaminuza nkuru y’urwanda, gusa icyarikinshimis
hije cyane suko nari ngiye ihuye ahubwo
nashimishwaga nukuntu ngiye kwibera guetto aho
nzajya nigenzura nyamara iyonza kumenyako ari
umuriro utazima nirahuriyeho. Kuko
irimuntandaro zibibazo byose nahuye nabyo
harimo nokumara 5months yose mubitaro. Reka
dukomeze.
Nkigera muri campus nahuye na
maniga yange harimo, Emmy, hanore, Gisa,
eric twaritwariganye muri secondary skl. Ngewe
narinje kwiga health environment. Tugihura
twarasuhuzanyije kuko tutari duherukanye
turicara muri jaridin dutangira gutera story
tunaseka cyane twishimye tukiganira tubona
umukobwa mwiza cyane urikuza adusanga arko
yarakiri kure twese tumureba tudakuraho amaso
nuko Emmy aba arambwiye ati davii turakwemera
mu gutereta arko uriya mukobwa ntiwamufatisha.
Mpitambabwiranti nimutereta murampa iki? Arko
icyoba ari cyose. Emmy ati ndaguha10000frw
numva nimenshi mpita mpaguruka mwiruka
inyuma ndamusifura, areba inyuma
ndamuhagarika ntungurwa no gusanga muzi… .. …… … …..
.. .. … ….. …. … .. ……….. . .. … … ..
mumafoto
kuko yari gf wa petfrere arko kuko yari
yaduciyeho asa nkurikure yacuho gato
sinarinamwitegereje mumaso mbere ahubwo
twese twari twashidukiye imiterere ye cyane
cyane inyuma he. Abahungu murabizi iyo tubonye
umukobwa ufite ibuno turatwarwa.
Ubwo nkimugeraho yarandebye ahita ambaza
ati<Mr harahantu tuziranye?>ndibaza mumutima
nti <ese yaba atariwe nzi >? Gusa ndamubwira nti
ntagonkuzi ndimushya hano nashakaga undangire
aho bureaux ya lecturer iherereye. Ansubiza neza
ati ngwino nge kuhakwereka mukinyabupfura
kinshi ubwo plan zange zari zitangiye gucamo
kuko narimbonye aho nahera. Twagiye
tuganira,mpita mubaza ati ese usanzwe hano?
Nawe ati oya nange naje uyumunsi usibyeko
nahageze kare. Ndongera mubaza faculte
ajekwiga, nshimishwa nuko twari duhuje.
mubwirako nange ariyo njekwiga mbona
arishimye ati wawu biranshimishije ubwo
mumutima nti ndagutsindira byanze bikunze.
Mpita mubwira ati uziko twibagiwe kwibwirana
wana!!!!!!!!! Ahita aseka ati nitwa kevine nange nti
nitwa davide byasaga nkaho ndajyije aferi
nyamara hari byinshi ntarageraho. twageze kuri
bureaux arahanyereka, ubundi yisubirira inyuma
ageze hirya Ndahindukira mpuzamaso nawe
nicwa
namasoni mpindukira vuba vuba mamashenge
urukundo ntawe umenya uko rwaje. ntangiye
kumwiyumvamo ibyarintego bibaye ibyanyabyo.
ntangiye gukunda gf wa petfrere kd mbizi mbega
amahanooo!!!! byasaga nkaho ntangiye urugamba
arko ruzanteranya numuvandimwe. Mwibukeko
ngeze kwa lecturer mbese narikumubwira iki
kontacyindi cyandi mumutwe atari kevine.
Narakase nsubira inyuma nsanga ba batype
bincuti zange aho bari bari mbatekerereza uko
byagenze bantera courage gusa mbabwirako ari
gf wa pt frere baraseka bati rekana nuruswende,
sha uriya niyo bakundana ntibarambana kuko
amurusha amashuri. nange numva nibyo
niyemeza guhangana numuvandimwe kumukobwa
umwe nyamara umukobwa ntiyaraziko mvukana
na bf we kuko arubwambere yarambonye.
natandukanye namaniga yange nigira muri guetto
narinarashatse mbereho 6dayz nuko ndapiga
imyaka ubundi ndaryama gusa ndyama
igitekerezo biri kuri nyamukobwa mbega ngo
ndacura imipangu yuburyo namutsindiraa!!
Bwarakeye ndabyuka ndoga njya kunywa icyayi
muri restaurant kubwamahirwe mpahurira na
kevine gusa siyari yambonye arko ngewe
narinamubonye ngiye kumwegera mbona igitipe
kiki giant kirantanze kimwicara iruhande
batangira kuganira banaseka ahondi bikandya.
Mbega ibihe bibi kuringe ! Twavuye aho tujya
class tugezemo mwicara iruhande arangije
aransuhuza ati davii harikintu nshaka kukubwira
irisomo rirangiye. Nange mumutima nti ese
aranshakira iki? Mbega amatsiko nagizeee singe
wabonye isomo rirangira duhita dusohoka
tuganira tugeze muri jardin turicara ubwo
amatsiko ariyose nawe ahita ambwira ati davii
ndashaka…..