………………………………..
Episode 16
Duherukana kevine Ahamagara davide maze Orga
utagize nakimwe Azi hagati ya kevine na davide
Akayimukura kugutwi. Ese Orga yaje kumenya
ukuri? Reka dukomeze.
…………………………………. Nuko
nkimarakwitaba fone Orga aba araje ayinkura
kugutwi. Mbibutseko Orga ariwe wahaye kevine
nunbr yange.
Nuko Orga ankuraho fone ahita
ayitaba yumva numukobwa Gusa murabiziko
umuntu urimubihugu byohanze iyo aguhamagaye
ijwi Riba ririkure kuburyo utahita urimenya
akokanya Arangije aramubazati Wowe urinde
urikuganira na chr burimwanya? Ni Orga
wabibazaga umuvandimwe we Nyamara
ntiyamumenye nuko kevine ahita akupa
atamusubije. Orga agwamukantu. Gusa yitegereje
nunbr yarihamagaye davide abona asa nuyizi
ahita ambwira ati davii iyi nunbr kombona nyizi
ninde mwavuganaga nange numutima mwiza
mubwirako ari kevine kd ko yambwiye ko
ariwowe wamuhaye nunbr yange. Orga
warutangiye kurakara aracururuka Arangije ati
cher umbabarire naringukekeye ubusa nange
ndamubwiranti chou I love you sinakurakarira
rwose. Ndangije ndamubaza nti :Ese ubundi
kevine kuki wamuhaye nunbr yange? Arangije
arambwirati namubwiyeko nagiye kwiga muri
campus ihuye Arangije arambwirati nimpagera
nzamushakire nunbr yawe nkihagera nunbr yawe
nayatse linda kuko narintaramenyana nawe
ndayimwoherereza. Nuko byagenze yakubwiye ko
ayishakiriki c yambwiye ko mwiganaga kd ko
warumuhanga mukubana nabantu ariyo mpamvu
agukumbuye ashaka kukuvugisha. Numvaga
ntakibazo kumuha nunbr yawe harikosa nakoze c
chr nange nti oya ntacyo chou. Dukomeza
kwishima murukundo rwacu ngewe na Orga Disi
Orga ntaramenya ukuri. Gusa burigihe uko
nabaga nishimanye na Orga nibukaga ibihebyiza
nagiranye na kevine nkongera kubabara. Gusa
simbyereke umukunzi Orga narimaze
kumwiyumvamo gusa ntiyageza aha kevine. Disi
kevine we yamaze kumenya ukuri kuko Igihe
Orga yamwitabaga ibyo yamubwiye yarabyumvise
nakomeje urukundo ngewe na Orga gusa
narinarabuze Imbaraga zabwira Orga ibyange na
kevine kuko numvagako nindamuka mbimubwiye
Azahita anyanga nkongera kubabara ubugira
kabiri nubwo narinkikunda kevine ariko
narinkimushinja amakosa menshi ndetse
nubusobanuro yampaye sinabwizeraga 100%ibyo
byatumaga nizera Orga cyane kuko we
yanyerekaga urukundo rwinshi kd ngewe ntigoye
cyane. Naje kubaza Orga igihe kevine azagarukira
ambwirako Azaza umwaka utaha
umwaka wanyuma azawiga murwanda ihuye
nanone kuko 3years ya scholaship yarikuba
irangiye. Akimbwira ibyo nabwo numvaga
nsuherewe nkakomeza kuribwa numutima
umpatira kubwiza ukuri umukunzi Nyamara nukuri
ntibyaribinyoroheye habe namba.ntibyatin
ze
Semister yambere yararangiye ntahana na Orga
anjyana iwabo yarafite mamawe Gusa nta papa
yarafite tugezeyo dusanga mama we murugo
banyakira neza cyane ubonako mama wa Kevine
cg Orga yanyishimiye maze Orga asobanurira
mamawe umubano wange nawe mama we
biramushimisha Atugira inama tuganira byinshi
cyane maze baransezerera Orga aramperekeza
arko yishimye cyane bitavugwa Disi Orga
arankunda byabuze urugero gusa nashimishijwe
cyane nukuntu yanjyanye iwabo nkahura na
mama we byongereye urukundo namukundaga
nasagankaho umutima wange wongeye gufatwa
nundi mukobwa yangejeje muhanga muri gare
ndamusezera gusa numvaga ntamusiga mbega!!!
Urukundo nyarwo Disi rwari rutangiye kongera
kwikuba. Davide natangiye gukunda byanyabyo.
Nafashe imodoka ndataha Gusa buri 30minutes
yarampamagaraga ambaza niba nageze murugo
Amahoro mbega umukobwa wankundaga
Nyamara ntaramenya ukuri kubyange na kevine.
Esubu azabyakira gute nabimenya ataringe
ubimubwiye koko? Niko nahoraga nibaza nkishinja
amakosa menshi cyane Nyamara nange sinjye
ahubwo nubwoba bwo kongera kubabara ubugira
kabiri. Nageze murugo mpasanga mama na Elie
yariyavuye kwishuri kuko yarasigaye yiga muri
kist ndabasuhuza baranyakira murugo Nyamara
mbibutseko mama ntigeze mubwira ko ibyange
na kevine byarangiye nafashe umwanya
musobanurira ukuntu byagenze mubwirako
yanagiye hanze akamara imyaka ibiri
atamvugisha kd avugisha Elie agahinda
karamfata amarira arashoka gusa mama
akomeza kumpumuriza arambwirati humura
mwanawange uzabona undi mukobwa atariwe kd
mwiza umuruta mpita mbwira mama nti ahubwo
ubunkundana na murumunawe Gusa mfite ikibazo
ntazi ibyange na kevine nuko mama ahita
ambwira ati davii muhamagare muvugane
uzamubwire aze kudusura nzagufasha
kumusobanurira mbega ngo ndishimaa!!!!! Gusa
kevine nawe nubwo yamenye ukuri ntasiba
kumpamagara burisaaha ansaba imbabazi
ambwira ko akinkunda cyane kd ko aho kubaho
atamfite yapfa akavaho ahaaa ngewe natangiye
gucangwa cyane mumutwe kuko rimwe narimwe
kevine yambwiraga amagambo agahinda kakaza
ibigeragezo byari urudaca kuringe urukundo
rwange rwandyoheraga gake nkabazwanarwo
kenshi. Nuko ashize ibyumweru bi 2 Orga
ampamagara kenshi ndetse akanavugana na
mama twajekwemeranyako azadusura maze
buribuke adusura ampamagara arira cyane
arambwirati davii sinarinziko urumugome
bigezeha ahita ankupa nongeye kumuhamagara
nsanga fone ntiriho…………..