Messi yashyiriweho miliyoni 350$ ngo ajye guhangana na Cristiano Ronaldo mu barabu

4
5

Mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2023, amasezerano y’imyaka ibiri Lionel Messi yasinyiye Paris Saint-Germain mu 2021 aragera ku musozo. Amakipe atandukanye arifuza gusinyisha uyu mugabo.

Ku ikubitiro, Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite ni yo ya mbere yifuje kugura Lionel Messi mu gihe yaba asoje amasezerano ye, igahita imuhemba akayabo kangana na miliyoni 299$ ku mwaka.

Aya mafaranga mukeba wayo Al-Ittihad Club yahise iyakuba, yo yiyemeza kumuha umushahara ungana na miliyoni 350$ ku mwaka mu gihe yaba abyemeye.

Icyo gihe, yahita aba umukinnyi wa mbere uhembwa akayabo ku Isi. Kugeza ubu, Cristiano Ronaldo uhembwa miliyoni 210$ ni we uyoboye abahembwa agatubutse.

Nk’uko ikinyamakuru Marca kibitangaza, ntabwo Al-Hilal na yo ishaka gukura amaboko kuri uyu mugabo, ahubwo iriyemeza kunganisha amafaranga na Al-Ittihad, maze Messi akihitiramo uruhande yifuza.

Abajyanama ba Lionel Messi barimo se, Jorge Messi, bagiye mu biganiro n’Umujyanama wa Paris Saint Germain, Luis Campos, wari kumwe na Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, baganira ku nyungu z’umukinnyi wabo ngo yongere amasezerano.

Aba bose baganiriye ku kuba uyu mugabo ufite Ballon d’Or zirindwi yakongera amasezerano, gusa ibiganiro ku mpande zombi byagenze neza, hasigara kubishyiraho umukono.

Lionel Messi kugeza ubu ni we mukinnyi ufatwa nk’uwa mbere ku Isi kuko yatwaye ibikombe 10 bya Shampiyona yo muri Espagne, atwara UEFA Champions League inshuro enye, anatwara ibikombe by’Isi bitatu by’amakipe yitwaye neza iwayo.

Mu mwaka wa 2021 ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, batwaranye igikombe cya Copa América, bafatanya kandi no gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Aya mateka yose yayandikiye ku Mugabane w’u Burayi, ibi bishobora gushyirwaho akadomo mu isoko ry’abakinnyi ritaha ubwo yatera umugongo PSG akemera akayabo ko muri Arabie Saoudite.

Lionel Messi yashyiriweho akayabo ngo asohoke muri Paris Saint-Germain

READ MORE

4 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here