KAYIBANDA AURORE YONGEYE KWAMBIKWA IMPETA

12
58

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Mutesi Kayibanda Aurore yambitswe impeta ya fiançailles n’umusore w’umunyarwanda usanzwe ukina umukino wa Golf, ni nyuma yo gutandukana n’umugabo we.

Muri Gashyantare 2021 ni bwo Kayibanda Aurore yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Mbabazi Egide bari barakoze ubukwe muri Nyakanga 2018.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Kaibanda Aurore yambikwa impeta n’umosore bari bamaze iminsi mu rukundo.

Nta byinshi biratangazwa ku rukundo rwa bo cyane ko Aurore ntacyo arabivugaho, gusa bivugwa ko uyu musore wamwambitse impeta asanzwe ari umukinnyi wa Golf.

Hari haciyeho iminsi Aurore ahishuye ko ari mu rukundo rushya, yabitangaje mu Gushyingo 2022, icyo gihe yaganiraga n’abamukurikira kuri Instagram.

Icyo gihe ibibazo byinshi byagiye bigaruka ku rukundo rwe aho benshi bibabazaga niba yaba yarongeye gusubira mu rukundo.

Hari uwamubajije niba yumva azashaka undi mugabo, maze agira ati “nzashaka rwose. Urakoze.”

Undi yamubajije niba afite umukunzi, maze agira ati “ndi mu rukundo.”

Abajijwe ko yigeze kuvuga ko azandika igitego gikubiyemo inkuru y’urukundo rwe, maze mu kumusubiza agira ati “nahisemo kwandika ibifitiye abandi akamaro, nimbisoza muzabibona.”

Uretse kuba Mutesi Aurore yarabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco Nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique mu 2013.

Miss Mutesi Aurore Kayibanda yambitswe impeta ya fiançailles

Bivugwa ko uwamwambitse impeta asanzwe ari umukinnyi wa Golf