
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zakajije umutekano i Goma, mu kwirinda ko uyu mujyi wafatwa n’abarwanyi ba M23 bakigarurira intwaro zikomeye zihari zirimo n’indege z’intambara.
Kugeza ubu, uyu mujyi uri kubarizwamo ingabo nyinshi zo mu mutwe udasanzwe, imodoka zikomeye z’intambara n’indege.
Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko kuva ku Cyumweru uyu mujyi uri gukorwamo amarondo, mu rwego rwo kwirinda ko wafatwa na M23 ikigarurira intwaro zikomeye ziwurimo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo umutwe wa M23 watangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye kwifashisha indege z’intambara mu kurasa mu bice bya Chanzu na Musungati, bigenzurwa n’uyu mutwe.
Zimwe mu ntwaro FARDC idashaka ko zigera mu biganza bya M23 harimo n’indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zageze i Goma ku Cyumweru. Kugeza ubu zifite ibirindiro ku kibuga cy’indege cya Goma.
Kugeza ubu M23 yamaze kwigarurira ibice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru birimo Bunagana, Rutshuru ndetse hari hashize iminsi bivugwa ko uyu mutwe ushobora no kwigarurira Goma nk’uko byagenze mu 2012.
