Mu ishuri ry’amahurwa rya Polisi y’Igihugu rya Gishari habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 6 cy’amahugurwa y’Aba-DASSO bashya 416 bagiye guhita batangira akazi. Umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana, DIGP M. C. Ujeneza, n’abandi bayobozi batandukanye.Ba DASSO bashya basohotse bagiye gukora ishingano zo kubungabunga umutekano mu Turere 16 tw’Igihugu nyuma yo gusoza amahugurwa y’ibyumweru icyenda bahawe na Polisi y’u Rwanda.
