Breaking:Prince kid yagizwe umwere

0
12

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.Uyu munsi ni bwo habaye isomwa ry’uru rubaza aho yagizwe umwere ku byaha 3 yari akurikiranyweho ari byo; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.Prince Kid waburanye ahakana ibi byaha, Inteko isoma urubanza yavuze ko ibyaba byose aregwa nta nshingiro bifite ko Ubushinjacyaha ibimenyetso bwatanze bidahagije ngo bihamye umuntu icyaha ari na yo mpamvu agomba guhita arekurwa.Bibaye nyuma y’uko tariki ya 25 Ugushyingo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye kuburanisha mu mizi urubanza yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gutsina.Prince Kid wari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda, akaba yari akurikiranyweho ibyaha bitatu twavuze haruguru.Ni urubanza rwabereye mu muhezo nk’uko no mu bihe byabanje byagenze. Humviswe abatangabuhamya bane ariko hakaba hahishwe umwirondoro wa bo ku bw’umutekano wa bo. Me Emelyne wunganira Prince Kid, urubanza rurangiye yavuze ko yishimiye uko iburanishwa ryagenze.Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi tariki 5 Ukwakira Ukwakira 2022 ariko ruza gusubikwa kubera ko hari abatangabuhamya bashya bari babonetse.Rwagombaga gukomeza tariki ya 17 Ugushyingo ariko uruhande rwa Prince Kid rusaba ko abatangabuhamya mu rubanza bagomba kubanza gushyirwa ahizewe kandi hazwi.Prince Kid abaye umwere nyuma y’amezi 8 afunzwe kuko umaze amezi 8 afunzwe, ni nyuma y’uko yari yatawe muri yombi muri Mata 2022.

Prince kid yagizwe umwere

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here