Abakobwa bagwaga igihumure babonye abahanzi bakunda bagiye he? Ese igikundiro ku bahanzi cyarashize?

0
65

Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza muri 2018 byaragoranaga ko igitaramo kirimo umuhanzi w’igitsina gabo wa hano mu Rwanda kirangira nta mukobwa uguye igihumure cyangwa akarira yifuza guhura, kuvugana cyangwa se guhoberwa n’uwo mu hanzi.

Byageze aho birenga gufatwa nk’urukundo bakundwa, bigera naho byitwa gushaka kwamamarira kuri abo bahanzi, mu gihe hari n’abandi bahaga agaciro amarangamutima y’abo bakobwa kuko bazi uko bimera gukunda umuntu cyangwa ikintu ntukibone.

Kuva mu mwaka wa 2019, 2020 ibitaramo bisubikwa, kugeza bisubukuwe muri 2021, nta mukobwa wongeye kurira cyangwa ngo agwe igihumure bitewe n’urukundo akunda uwo muhanzi runaka.

Abakobwa baririra abahanzi ntibakibaho? Impamvu zabateraga kurira ntizikibaho? Cyangwa ababarizaga ntibagicengera imitama yabo nkuko byahozeho muri ya myaka twababwiye haruguru?

Byatangiye kuwa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, Ubwo umuhanzi The Ben yaririrmbaga mu gitaramo kiswe “Intsinzi Concert”. Ubwo The Ben yageraga ku rubyiniro, umwe mu bafana be yaramwishimiye cyane, biramurenga bigera aho agwa igihumura, abashizwe ubutabazi barahagoboka.

Abakozi ba “Croix Rouge” bamuhaye ubuvuzi bw’ibanze nk’ibisanzwe birananirana hanyuma uwo mukobwa avuga ko ikiri bumukize ari ukubonana na The Ben. The Ben asoje kuririmba yabwiwe iby’iyo nkumi, nawe aza kuyireba, arayihobera ari nako ayihumuriza birangira iki

Nyuma y’amezi 2 gusa, kuko taliki ya 6 Ukwakira 2017 ubwo Meddy yitabiraga ibitaramo byo kuzenguruka tumwe mu turere, yamamaza imwe kampanyi ikomeye ya hano mu Rwanda ,bamwe mubakobwa baguye igihumure abandi bararira cyane bifuza kurambika imisaya yabo mu bituza bya Meddy wafashe umwanya uhagije wo kubyubaka.

Nyuma y’imyaka 7 ataba mu Rwanda, Meddy yatungutse imbere y’abatuye i Huye bamwe barahungabana bagwa igihumure bazanzamurwa n’uko abahobeye.
Mu gitaramo cya cyabereye i Huye kuri uyu wa 6 tariki 07/10/2017, Meddy yatungutse ku rubyiniro abantu baragwirirana buri wese ashaka kujya aho amureba neza, ni ko banavuzaga induru nyinshi bazamura amaboko bamugaragariza urukumbuzi. Habaye udushya twinshi gusa agatsiko k’abakobwa bagaragazaga ko bafana Meddy cyane katunguranye ubwo kajyaga ahegereye urubyiniro bashaka kumusuhuza no kumukoraho, umwe muri bo agwa igihumure yitura hasi bagenzi be batangira kumuhungiza.

Meddy yari ku rubyiniro aririmbana n’abafana ndetse yanyujijemo amanuka muri bo, yongeye kuzamuka ku rubyiniro aririmbana n’umwana w’umuhungu ni bwo aba bakobwa bamurembuzaga bamwereka ko mugenzi wabo yaguye igihumure nuko Meddy agorwa no kumanuka ku rubyiniro ngo amugereho kubera uburyo umubyigano wari mwinshi abakobwa bamuhobera, ageze kuri uyu waguye igihumure barahoberana cyane aho barekuraniye amera nk’uhahamutse bamutwara mu maboko agenda arira cyane ajya guhabwa ubutabazi bw’ibanze buhabwa undi muntu wese ugira ikibazo ahantu hari abantu benshi.

Mu gusoza iyi inkuru umuntu yakwibaza impamvu umubare w’abakobwa baguye igihumure mu mwaka wa 2017-2018 wagabanyutse. Ukongera ukanibaza impamvu nta musore wari wagaragara waguye igihumure kubera umuhanzikazi akunda. Ese ni igitsina gabo kitagira amarangamutima nk’abandi cyangwa ni uko nta muhanzikazi urabakora ku mutima kuburyo wamugwira igihumure?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here